00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiwe iterambere yagejeje ku Karere ka Rutsiro

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 June 2015 saa 09:31
Yasuwe :

Abaturage b’Akarere ka Rutsiro bashimiyePerezida Kagame iterambere yagejeje kuri ako karere kugeza ubwo n’abatuye mu kirwa cyahoze mu bwigunge bahawe amashanyarazi.

Abatuye Akarere ka Rutsiro kagizwe n’igice cy’imisozi miremire y’isunzu rya Congo Nili n’igice kinini cy’Ikiyaga cya Kivu, bamushimiye uburyo yafashije, aka karere kakava mu bwigunge bukabije kari karimo, ndetse kakaba kitegura no kugira umuhanda wa kaburimbo bwa mbere mu mateka.

By’umihariko, abatuye mu kirwa cya Bugarura giherereye mi kiyaga cya Kivu, gituwe n’abaturage basaga 3,800 bashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yarabafashije bakabona umuriro w’amashanyarazi bari bamaze igihe kinini batabona.

Hari kandi n’amashuri abanza n’ayisumbuye bigezweho bubakiwe ndetse n’ibitaro, nyamara ngo harabaga amashuri yubatse n’amatafari abumbye mu gitaka yakundaga kugwa.

Perezida Kagame yibukije abanya Rutsiro ko badakwiriye kwemera ko abayobozi bikubira ibigenewe guteza imbere abaturage

Ikiyaga cya Kivu kirimo ibirwa 44, akarere ka Rutsiro kakaba gafitemo iki cya Bugarura n’icya Iwawa cyabaye ihahiro ry’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ahigishirizwa imyuga urubyiruko rwatandukiriye ku muco n’imigenzereze ya kimuntu.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Rutsiro mu ruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Ntara y’Iburengerazuba, umwe mu batuye kuri Bugarura yabwiye umukuru w’igihugu ko bakunze kumutumaho ko yazabasura bakamushimira ibyo bungutse, na we abizeza ko azabasura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko aka karere karimo kugenda gatera imbere, umuriro w’amashanyarazi umaze kugera ku baturage basaga 18% , bari bacye cyane mu gihe gishize.

Ati “Amashanyarazi tugeze kuri 18%, twari ku kigero cya 1.6% muri 2006.”

Iterambere yavuze aka karere kagezeho ririmo kongererwa pariki ya Mukura, mu z’igihugu izajya ibinjiriza amafaranga, gahunda ya girinka imaze kugera ku basaga ibihumbi bitandatu, ibigo by’amashuri bisaga 200, abanyeshuri bamaze kurangiza mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bigira ubuntu, kandi babonye impamyabushobozi batsinze neza.

Yasabiye aba baturage umuhanda wa kaburimbo wa kilometero enye ubageza ku bitaro bya Murunda ndetse n’ibitaro bibyunganira ngo abaturage basaga ibihumbi 300 batuye aka kerere babone ubuvuzi bubahagije.

Ikigega cy’ingwate BDF cyafashije gutanga ingwate isaga miliyari imwe na miliyoni 400 n’ibindi.

Perezida Kagame yasezeranyije aba baturage kuzabubakorera imihanda yose kuko ngo yabonye ikeneye gukorwa, ibi na we akaba umuhamya kuko bitamworoheye kugera ahari hateraniye imbaga y’abaje kumwakira bitewe n’ubunyereri bw’imihanda.

Ati “Tuzakora ibyo bwabaga turebe ko imihanda yose yakorwa”, impamvu ngo ni uko yanaje kubasura ngo baganire, gusuzuma no kwibukiranya aho igihugu kiva n’aho kigana n’ubwo hatabura imbogamizi.

Yavuze ko hasabwa kubakwa ibikorwa remezo byinshi, ariko hakaba hasabwa amashanyarazi, n’ubwo ahenda ariko ngo igihugu kizakomeza gukora ibishoboka ngo aboneke.

Perezida Kagame yibukije abaturage ko kugirango utere imbere, ugomba guhora wibaza uti: Nshaka kugera he? Nifuza kugera he?

Yasabye abaturage gukomeza guharanira kubumbatira umutekano no gukurikiza inama bagirwa, abaturage bagakora kandi bagakorana kuko ari ho havamo umusaruro.

Ku batuye iki kirwa cya Bugarura, Perezida Kagame yabemereye ko azabasura kandi ko bazakomeza kugira ibikorwa bitandukanye haba kuri iki kirwa no muri aka karere muri rusange.

Ati “Amashanyarazi ni yo atuma inganda zikora. Turashaka kubaka inganda... amurikira abantu ngo bakore akoreshwa mu itumanaho, ikoranabuhanga ni yo ahindura ibintu byinshi nta kuntu rero twabaho tutayagira, umwijima ntabwo utuma inganda zikora. Turashaka amashanyarazi.”

Yavuze ko agomba kugera hose, ati “Tuzakora ibishoboka byose, icyo nabisabira gusa ni imyumvire myiza, umutekano ubarangwamo, ngo dukore ibiduteza imbere.”

Yabasabye kandi gufatanya na leta kubungabunga imisozi ishobora gutwarwa n’isuri bakora amaterasi y’indinganire n’ibindi.

Mu bikorwa bindi, Umukuru w’Igihugu yemereye iyi, yavuzemo amahoteli n’ibindi bikorwa, asaba abashoramari kugaragaza uruhare rwabo.

Abaturage bamusabye ko yabafasha ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ikavugururwa, agakurirwaho inzitizi zatuma batagera ku Iterambere babona mu myaka iri imbere.

Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage 324,654 nk’uko ibarura ryo mu mwaka wa 2012 ry’abaturage n’imiturire ryabigaragaje. Kagizwe na13% by’abatuye intara y’Iburengerzauba, na 3% b y’abatuye igihugu. 52.4% bari munsi y’imyaka 19 mu gihe 84.7% bari munsi y’imyaka 40.

Perezida Kagame na we yabashije kubona ububi bw'umuhanda wa Rutsiro

[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages