Ibi Perezida Mnangagwa yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cy’ishyaka rye, Zanu-PF cyo gushimira abaturage bo mu gace ka Chiredzi kubera uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 bagashyigikira uyu mugabo bivuye inyuma.

Perezida Mnangagwa yakomeje avuga ko Zimbabwe nk’Igihugu kiri gutera byihuse gikeneye gukomeza kongera imbaraga mu bikorwa byo kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi.

Yavuze ko mu rwego rwo kugera kuri ibi muri uku kwezi, Guverinoma ya Zimbabwe izatangiza umushinga mugari wa miliyoni 800$ wo kugeza umuriro ku batuye mu byaro witezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato.

Perezida Mnangagwa yavuze ko iyi gahunda yagizwemo uruhare na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko ndetse azitabira itangizwa ryayo.

Ati “Dufite gahunda izatangizwa mu mpera z’uku kwezi. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azadusura bijyanye n’iyi gahunda.”

Yakomeje avuga ko yiyambaje Perezida Kagame ngo amufashe kureba uko amafaranga akenewe muri uyu mushinga yaboneka kuko igihugu cye cyafatiwe ibihano.

Ati “Ibi byabaye nyuma y’uko tuganiriye nkamubwira nti ‘muvandimwe igihugu cyacu kiri mu bihano ariko dufite kandi igamije kugeza amashanyarazi kuri buri muturage wa Zimbabwe aho yaba ari hose’. Nyuma Perezida Kagame yavugishije inshuti ze, akusanya miliyoni 800$, ku bw’ibyo nicyo gikorwa azaza gutangiza.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko yakunze uburyo u Rwanda rwita ku baturage bose ku buryo n’abari mu bice by’icyaro bagerwaho n’amashanyarazi.

Ati “Iyo ugiye mu Rwanda ukabona ibyo Perezida Kagame yakoreye abaturage baba mu cyaro, ubona ko ari ibintu biri ku murongo, bakorera mu bumwe bagahabwa n’ubufasha na guverinoma. Iyo bigenze gutyo nta muryango n’umwe usigara inyuma kuko buri wese afashwa kuva mu bukene.”

Muri Kamena 2020, Perezida Paul Kagame yasabiye Zimbabwe gukurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe kugira ngo ibashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihano bikwiriye kuvanwaho. Ati “Ibihano bigikomeje ku banyamuryango bacu babiri, Sudani na Zimbabwe bikwiriye kuvanwaho mu kubifasha kugira ubushobozi bwo gufasha abaturage kubona ubuvuzi.”

U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bitanye umubano mwiza n’ubutwererane mu bintu bitandukanye birimo ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

Muri Nyakanga 2022, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye mu nzego z’ubwikorezi n’ibikorwaremezo, imigenderanire no kohererezanya abanyabyaha.

Amasezerano yasinywe arimo ayo kohererezanya abanyabyaha, ay’ubufatanye mu migenderanire ndetse n’ayo gukora amaperereza ku mpanuka z’indege za gisivili n’ibindi bibazo byazo bikomeye.

Mu minsi iri imbere u Rwanda kandi rurateganya kwakira abarimu 477 bazaturuka muri Zimbabwe, bitezweho umusanzu mu kwigisha Icyongereza.

Perezida Kagame ni we wasabye Zimbabwe abarimu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yahuje abashoramari b’u Rwanda na Zimbabwe, muri Nzeri 2021.

Perezida Emmerson Mnangagwa yashimye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera uruhare yagize uruhare mu gikorwa cyo gukusanya miliyoni 800$ zizakoreshwa muri gahunda yo kugeza umuriro ku baturage bo muri Zimbabwe batuye mu bice by’icyaro
Perezida Emmerson Mnangagwa yashimye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera uruhare yagize uruhare mu gikorwa cyo gukusanya miliyoni 800$ zizakoreshwa muri gahunda yo kugeza umuriro ku baturage bo muri Zimbabwe batuye mu bice by’icyaro