00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye ITU imyaka 150 imaze ihanga udushya mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 19 May 2015 saa 03:23
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao ku myaka 150 kimaze gihanga udushya mu ikoranabuhanga rihindura imibereho ya muntu ku Isi.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) cyashinzwe mu mwaka wa 1865.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Twitter

Gishamikiye ku Muryango w’Abibumbye aho intego yacyo ari uguteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

Cyakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda.

Mu 2007 na 2013, u Rwanda rufatanyije na ITU rwakiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yitwa Connect Africa yaje gutanga umusanzu mu gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifite agaciro k’akayabo ka miliyari 70 z’amadolari mu murongo mugari wa internet mu myaka itanu yakurikiye iyi nama.

Muri 2013, u Rwanda rwakiriye inama ku ikoranabuhanga yitwa Transform Africa yaje kubyara Smart Africa Alliance, nk’ihuriro rigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu kongera umusanzu waryo mu iterambere rya Afurika.

Muri Gicurasi 2014, Perezida Kagame yahawe igihembo na ITU ku bw’imbaraga ashyira mu iterambere ry’ikoranabuhanga no guteza imbere umurongo mugari w’itumanaho hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Umunyamabanga Mukuru wa ITU yasuye ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho mu ikoranabuhanga, ashima ko rufite urubyiruko ruri gukoresha ubumenyi rufite mu gukemura ibibazo bya sosiyete.

Kuva muri Mutarama 2015 , ITU iyoborwa na Zhao Houlin wasimbuye Dr. Hamadoun Toure.

Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao na Perezida Paul Kagame
Houlin Zhao ubwo aheruka mu Rwanda yaganiriye na Perezida Kagame
ITU yahaye igihembo Perezida Kagame muri 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages