Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye ko abaturage ba Sénégal bongeye kugirira icyizere Macky Sall.
Ati “ Twiteguye gukorana nawe n’abaturage ba Sénégal, muri iki gihe ukomeje gushyira imbere intumbero yawe yo kuzana impinduka mu gihugu”.
Ubu butumwa bwaje bukurikira ubushimira Buhari, aho Kagame yavuze ko biteguye kubaka umubano ukomeye kurushaho hagati y’u Rwanda na Nigeria, no gukomeza gukorana mu gihe akomeje kuyobora igihugu mu rugendo rugana ku ntsinzi n’uburumbuke.
Ku wa Gatanu Komisiyo y’amatora muri Sénégal yatangaje ko amajwi y’agateganyo agaragaza ko Macky Sall, usanzwe ari Perezida w’icyo gihugu yongeye gutorwa ku majwi 58%.
Muri aya matora yabaye ku Cyumweru, yari ahanganye n’abakandida bane barimo; Idrissa Seck wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wagize 21%, Ousmane Sonko 16%, El Hadj Issa Sall 4% na Madické Niang 1%.
Ni mu gihe muri Nigeria n’aho Komisiyo y’Amatora yari yamaze kwemeza bidasubirwaho ko Muhammadu Buhari ariwe watsinze amatora ya Perezida nyuma y’uko ishyaka rye (APC) rigize amajwi arenga miliyoni 15,2, irya rya Atiku Abubakar(PDP) bari bahanganye rikagira asaga miliyoni 11,3.



















TANGA IGITEKEREZO