00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye umutima w’ubutabazi Abanyarwanda bagaragaje muri ibi bihe by’ibiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 May 2023 saa 07:13
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimiye umutima w’ubutabazi n’umuhate inzego zose zagaragaje kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’imvura nyinshi yibasiye cyane cyane intara y’Iburengerazuba, igahitana ubuzima bw’abaturage.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abantu 129 nibo bari bamaze kumenyakana ko bahitanywe n’imyuzure n’inkangu byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 2 Gicurasi, rishyira kuwa 3 Gicurasi.

Kuri uyu wa Gatatu inzego nyinshi z’igihugu zirimo ingabo, abashinzwe umutekano, abanyamadini, imiryango itegamiye kuri Leta, abaturage n’abandi bazindukiye mu bikorwa by’ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko abayobozi batandukanye muri Guverinoma bagiye mu Ntara y’Uburengerazuba guhumuriza abaturage, no gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubutabazi.

Abicishije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, nyuma y’ibi biza byahitanye ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Reka nshimira imzego zacu z’umutekano, ingabo, inzego za gisivile n’abandi by’umwihariko abanyamadini ku muhate bagaragaje kandi bakigaragaza mu gutanga ubufasha muri ibi bihe by’ingaruka zatewe n’ibiza. Nta cyatunanira dufatanyije.”

Mu bantu bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza, barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16].

Perezida Kagame yashimye ubufatanye Abanyarwanda bakomeje kugaragaza muri ibi bihe byo gutabara abibasiwe n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages