00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye icyizere Amb. Young yagaragarije ejo hazaza h’u Rwanda

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 5 August 2014 saa 04:21
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye ashimiye cyane uruhare Amb. Andrew Young yagize mu guharanira amahoro, ubwisanzure no kuzamura ubukungu bw’Afurika n’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga; ibi yabivugiye mu ruzinduko agirira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika aho yitabiriye inama ihuza ubuyobozi bw’Amerika n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’ Afurika.
Ubwo yasangiraga ku meza na Amb. Andrew Young, Perezida Kagame yagaragaje ko yagize (Young) uruhare akwiye gushimirwa ko (…)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye ashimiye cyane uruhare Amb. Andrew Young yagize mu guharanira amahoro, ubwisanzure no kuzamura ubukungu bw’Afurika n’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga; ibi yabivugiye mu ruzinduko agirira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika aho yitabiriye inama ihuza ubuyobozi bw’Amerika n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’ Afurika.

Ubwo yasangiraga ku meza na Amb. Andrew Young, Perezida Kagame yagaragaje ko yagize (Young) uruhare akwiye gushimirwa ko yaharaniye agaciro k’abantu bose atavanguye, agatera ingabo mu bitugu Afurika n’u Rwanda by’umwihariko, mu rugamba rwo kwibohora mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Turashimira Amb. Andrew Young ku bwitange yagaragaje ahirimbanira amahoro, ubwisanzure, uburenganzira bwa muntu, ubushake bwe ntagereranywa mu guteza imbere ubukungu bw’Afurika ku ruhando mpuzamahanga ndetse n’icyizere gitangaje yagaragaje ko afitiye ejo hazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Perezida Kagame ageza ijambo ku bandi banyacyubahiro

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Amb. Andrew Young yaharaniye kurwanya akarengane yimakaza ubutabera muri Amerika, bitanga icyizere cy’uko abantu ubwabo bashobora guhindura ibintu.

Ati “Amb. Andrew Young n’abo bafatanyije guhirimbanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana hano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni ubuhamya bw’uko abantu bashobora guharanira impinduka kandi bakazigeraho.”

Abandi bayobozi bafatanije na Perezida Kagame gushima ubutwari bwa Amb. Andrew Young barimo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, n’umuyobozi w’ikigo Econet Wireless, Strive Masiyiwa.

Amb. Andrew Young ni Umupasiteri w’umunyapolitiki wubashywe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu afite imyaka 82.

Ambasaderi Andrew Young yashimiye abayobozi b'Afurika

Yahagarariye iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye, ayobora Umujyi wa Atlanta, ayobora amatorero y’ivugabutumwa n’indi mirimo itandukanye, ariko muri 1989 yavuye muri politiki yibanda ku bikorwa byo guteza imbere umugabane w’Afurika.

Andrew Young yari inshuti ikomeye ya Dr. Martin Luther King Jr akaba n’umusangirangendo we mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika basaga 40 bari mu nama y’iminsi ibiri ibahuza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyi nama, Perezida Kagame aritabira inama yiga ku ishoramari hagati y’Afurika n’Amerika ndetse atange ikiganiro ku “Gutegura ahazaza h’umugabane wihuta mu iterambere.”, iki kiganiro kandi kikaza kuba kirimo abandi ba Perezida b’Afurika nka Macky Sall wa Senegal, Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo, Kikwete wa Tanzaniya na Moncef Marzouki wa Tuniziya.

Abandi baza gutanga ibiganiro barimo Umunyamabanga wa Leta muri Amerika John Kerry, Dr. Jim Young Kim wa banki y’isi na Ambasaderi Suzan Rice.

Perezida Kagame yashimiye ubutwari bwa Andrew Young
Amb. Young (iburyo) aganira na Perezida Kagame
Perezida Kagame na Bill Clinton wigeze kuyobora Amerika (hagati)

Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages