Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko intwari zitangiye igihugu zikwiye icyubahiro. Yagize ati “ Turaha icyubahiro abemeye gupfira indangagaciro zitugira Abanyarwanda. Urugero badusigiye ruduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye.”
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje nyuma yaho kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017 yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu guha icyubahiro intwari z’igihugu. Ni umuhango wabereye mu tugari twose by’umwihariko Perezida Kagame yashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera.
Aha niho hari ikimenyetso cy’ubutwari bwa Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.



















TANGA IGITEKEREZO