00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda, azifuriza ishya n’ihirwe mu 2021

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye umuhate abagize ingabo n’izindi nzego z’umutekano bakomeza kugaragaza mu kuzuza neza inshingano zabo abifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2021.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ahanini rigamije kuzishimira no kwifuriza abazigize umwaka mwiza wa 2021.

Perezida Kagame yavuze ko ashima uburyo Ingabo z’u Rwanda zikoresha umuhate mu kuzuza neza inshingano zazo, by’umwihariko azishimira uburyo zitwaye mu guhangana n’ibibazo igihugu cyahuye nabyo birimo n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Nyurwa n’umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z’igihugu cyacu. Abaturage b’igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.”

“Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n’imbogamizi twahuye nazo zirimo n’icyorezo cya COVID-19 n’ukudatezuka, kwiyemeza n’ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.”

Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n’indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

Ati “Ndoherereza by’umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigombwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n’ahandi.”

“Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk’uko ingabo zacu n’inzego z’umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y’ibanze. Muri bimwe mu by’agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.”

Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma no ku giti cye yifurije abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2021.

Uretse Perezida Kagame, Ingabo z’u Rwanda ziherutse gushimwa na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra wanashimye Leta y’u Rwanda yemeye ubusabe bwo kohereza ingabo zihariye mu gihugu cye zo kubungabunga ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Uretse kurinda umutekano muri Centrafrique Ingabo z’u Rwanda zinagira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo na Sudan mu Ntara ya Darfur.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda, azifuriza ishya n’ihirwe mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .