Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2015, Perezida Kagame yahaye ipeti rya "2nd Lieutenant" abasore n’inkumi 528 mu muhango wo gusoza amahugurwa mu Ishuri rya Gisirare.
Imbere ya Perezida Kagame n’imbere y’Abanyarwanda muri rusange, babifashijwemo n’umunyamategeko Maj. Rene Ngendahimana, abo basirikare barahiye ko batazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko bazubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko bazaharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, ko bazaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko bazakorana umurava imirimo bashinzwe, ko batazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.
Ibi kandi barahiriye ko nibabirengaho bazabihanirwa n’amategeko, ariko basoza basaba Imana ngo izabibafashemo.
Ahereye kuri iyo ndahiro, Perezida Kagame yabasabye kubishyiraho umutima koko nk’uko babirahiye bakirinda gutatira iyi ndahiro.
Yagize ati “Uhamagariwe urugamba, ugomba kurwitabira ukarurwana byubahiriza ibyangombwa byose tuba duteze mu gutsina urugamba.”
Uretse kurwana uru rugamba kandi ngo izi ngabo ziba zigomba no guharanira amahoro, nicyo kiba kigamijwe mu kubaka umutwe w’ingabo z’igihugu.
Yongeyeho ati “Kutazatatira’ ni ijambo rikubiyemo byinshi, ubureme bwaryo. Nta gutatira, iyo utatiye, uba unyuranyije na buri kintu cyose gikwiriye kuranga u Rwanda gikwiriye kuruha amahoro.”
Ni muri urwo rwego, utatiye amategeko aba atatiye n’u Rwanda kandi bimugiraho ingaruka.
Ati “Iyo byagiyemo gutatira indahiro, nk’igihugu cyacu kigendera ku mategeko, icyo gihe arakoreshwa kandi amategeko agira ukuboko kurekure, ukuboko kwayo kugera kure.”
Yakomeje avuga ko hari abatatiye aya mategeko ariko ko hari igihe bizabagiraho ingaruka.
Yagize ati “Nabatatiye mujya mwumva buriya amaherezo ukuboko kw’amategeko kuzabageraho ni ikibazo cy’umunsi. Aho bazaba bari hose n’igihe bazaba bihishe inyuma y’abatoteza u Rwanda bica amategeko yabo kuko ubundi ayabo yari akwiye kuba ababibabuza.”
Yakomeze abwira ibi byiciro bitandukanye hiyongereyeho abahoze mu nzego za leta, ko gutatira igihugu, gutatira amategeko, gutatira indahiro bidatanga amahirwe.
Ati “Ntabwo bitanga amahirwe ntawe biha amahirwe, cyane mu Rwanda ntabwo byatanga amahirwe biturutse ku mateka, mu muco, muri byose bituranga cyangwa bikwiye kuba bituranga.”
Yasabye aba basirikare n’abandi muri rusange ko binjiye mu ngabo babishaka ko bagomba kurangwa no kwihesha agaciro.
Aka gaciro ariko ngo karahenze ni yo mpamvu basabwa guhora bakarwanaho.
Ati “Agaciro k’igihugu karahenze, karahenda, karaharanirwa ntabwo kabonerwa ubusa, ntugasanga ku muhanda bagacuruza nk’ibintu. Ntawe ukaguha kubera ko yakugiriye imbabazi, karaharanirwa, kararwanirirwa, karwanisha intambara zarangira kakaguha amahoro ugomba kurinda.”
Yabibukije ko yabibabwiraga yongera no kubibibutsa, kugira ngo bajye bahora babizirikana kubera ko ari ngombwa.
Yasoje ashimira ubuyobozi bw’iri shuri, akazi katoroshye bwakoze bwo guha ubumenyi aba basirikare basoje amahugurwa y’ibanze yatumye banahabwa iri peti rya “sous Lieutenant”.
abasirikare barangije aya masomo 528 bagizwe n’abakobwa 60 n’abasore 468, bakoze aya mahugurwa mu gihe cy’umwaka, harimo kandi n’abandi bari basanzwe bakora imyuga itandukanye bakoze aya mahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Amafoto:
Andi mafoto, mukande hano
[email protected]
Twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO