Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ ikinyamakuru New African, mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda ikomeje urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga, mu ngingo zivugururwa hakabamo igena manda z’ Umukuru w’ Igihugu.
Nyuma y’ uko Abanyarwanda miliyoni 3.7 banditse basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, hakomeje kwibazwa niba Perezida Kagame azemera kwiyamamariza manda ya Gatatu mu gihe Itegeko Nshinga ryaba ribyemeye.
Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe yasabye ayo mavugururwa kuko ngo nta manda ya gatatu akeneye.
Yagize ati “Sinigeze nshaka cyangwa ngo nsabe uwo ariwe wese guhindura Itegeko Nshinga ku bwanjye. Oya, simbirimo nk’ uko ubibona. Hari abantu mbona bandika ngo Kagame ari gushaka manda ya gatatu. Oya, nta kintu nkeneye.”
Umukuru w’ Igihugu yavuze ko abari gusaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa, babikora bagira bati “Reka turihindure nitwe twaryiyandikiye.”
Yongeyeho ati “Kubw’ ibyo, niba bumva batekereza ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga, ni ibyabo. Nubaha Itegeko Nshinga kandi nzakomeza kubaha Itegeko Nshinga ryashyizweho n’ abaturage.”
Kagame yavuze ko Itegeko Nshinga rihinduwe akongera kwiyamamaza, yaba akurikije ibyo riteganya kuko Itegeko Nshinga ari ubushake bw’ abaturage. Aho ngo itandukaniro rihari no mu bindi bihugu, ni uko ari abaturage bashaka guhindura Itegeko Nshinga, atari we ubwe nka Perezida.
Yavuze ko hari ibihugu bya Afurika bihura n’ ibibazo, Umukuru w’Igihugu akavuga ko abaturage bamushaka kandi bo bifuza ko agenda.
Yakomeje agira ati “Ikibazo kivuka gusa iyo abayobozi bamwe, inshuti n’ imiryango yabo aribo babiri inyuma. Ariko njye nakwizeza ko mu bitureba, ugusaba ntikuri guturuka kuri njye, umuryango wanjye cyangwa inshuti.”
Yongeyeho ko yicaranye n’abagera ku 2000 bakomeye mu ishyaka rye, avuga ko akeneye ko ibikorwa byose birangira, bigasobanurwa bifatika nyuma akazabona gufata umwanzuro ku giti cye.
Mu gihe Itegeko Nshinga rizaba rimaze kuvugururwa, Perezida Kagame abajijwe icyo azakora, yavuze ko naza gusanga hari abihishe inyuma y’ ibyo bikorwa, yiteguye kubasaba kubyibagirwa.
Yagize ati “Nimenya ko hari ababyihishe inyuma ko hari uri gukina imikino ngo anshyire mu byo bashaka, nzababwira nti mubyibagirwe. Ariko niba biboneye, byumvikana kandi binyuze mu mategeko, nshyigikiye igitekerezo cyo kugumaho. Yego.”
Birashoboka no kutiyamamaza
Perezida Kagame yakomeje avuga ko adahwema gusaba Abanyarwanda n’ abo mu ishyaka rye ko bagomba kwitegura n’ igisubizo gishobora kutabashimisha.
Yakomeje agira ati “Mpora mbwira abaturage, nk’ uko nabibwiye abo mu ishyaka ryanjye nti mugomba gutekereza neza kandi buri gihe mukitegura ko n’ ikintu mutishimiye gishobora kubaho.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko byigeze no kuba mbere, kuko atabaye Perezida wa mbere nyuma ya Jenoside kandi buri umwe mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi no mu ishyaka rye barabimusabaga.
Gusa we ngo yagaragaje ko atiteguye, asaba guhabwa indi mirimo, Bizimungu aba Perezida kugeza ubwo yagiranaga ibibazo n’ Inteko Ishinga Amategeko, Kagame aba Perezida mu 2000.
Yongeyeho ati “Ku bwanjye ibintu byo kuba Perezida ntabwo bimpangayikisha na gato. Ariko kubw’ ibyo nakoreye abaturage banjye byose, no gukorera umutimanama wanjye, abaturage bambwiye bati Perezida, urananiwe cyangwa se turakurambiwe ugomba kugenda, nzagenda uwo munsi.”
Hari abamusabye kutazongera kuyobora
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bo mu bihugu by’Amahanga bagiye bamugira inama yo kutongera kuyobora ariko akabasubiza ko amahitamo ari ay’abaturage b’u Rwanda bityo ko aribo bafite uburenganzira bwo guhitamo uko bakwiye kubaho.
Yagize ati “ Mfite inshuti yaturutse mu Burengerazuba ije kumbwira ko yumvise ko Abanyarwanda bashaka ko nguma ku butegetsi indi manda, yangiraga inama yo kudakurikiza ibyo abaturage bavuga. Ariko yarivuguruje ubwe avuga ko akeka ko ibyiza kuri njye ari ukuba nka Lee Kuan Yew wa Singapore. Naramubajije nti ‘Lee Kuan Yew yakoze iki?’ Ati yakoze ibi na biriya hanyuma ava ku buyobozi.”
“ Ndamubwira nti ‘urimo kuvanga ibitekerezo byawe. Mu yandi magambo, urimo kuvuga ngo ngomba kuguma ku buyobozi kuko ntarakwiza imyaka 32 Lee Kuan Yew yayoboye. Kandi n’ubu Umuhungu wa Lee Kuan Yew ni Minisitiri w’Intebe. Nti ‘Ibyo nibyo ushaka ko nkora? Naramubwiye nti ‘urimo kunyobora mu bitekerezo bishya utanibajije niba nshobora gukurikira inzira wowe unyifuzamo, nyuma uzaze undwanye. Rero twe dukurikiye umurongo wacu.”
Perezida Kagame yavuze ko hari n’Umunyamerika waje kumubwira inzira akwiye gukurikiza.
Yabisobanuye agira ati “ Hanyuma, undi w’Umunyamerika arambwira ati “ urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya.”
“Nuko ndamubwira nti “ Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka F.D. Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n’Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington.”
“Hanyuma ndamubaza nti “ mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti “ kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo.”
























TANGA IGITEKEREZO