Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa 01 Mata 2024, cyagarutse ku ngingo zinyuranye.
Perezida Kagame yavuze ko yari afite uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu n’ubwo rwatangiye adahari yaragiye kwiga, ariko nyuma yaje gufata umwanzuro wo gucikiriza amasomo akagaruka ku rugamba, ari nabwo yahuriye mu nzira n’inkuru y’urupfu rw’uwari uyoboye urugamba, Rwigema Fred.
Ati “Mpageze nsanga koko byagize ingaruka, nsanga urugamba abantu bari baruriho n’abari baruyoboye bandi, ubona baracitse intege, abandi baratatanye, ndetse icyo gihe bitanga n’icyuho, abo twari duhanganye na bo banyuzemo, kuko baje kubimenya ko byabaye (Rwigema yapfuye), n’ubwo byari byabanje guhishwa abantu barabihisha ariko byaramenyekanye,”
“Ikibazo kinini rero cyari ukongera gushyira abantu hamwe, kongera kubashyiramo ubushake n’ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo twagombaga guhangana nacyo, kandi mu by’ukuri ni byo byabaye ibya ngombwa abantu bashakaga kuba bafite byose bidahari, byari ukubaka bundi bushya kandi mu gihe gikomeye, ni ho ikibazo cyabereye rero kinini cyane, ndetse abasirikare bamwe barahunze barasubiye i Bugande kuko niho hari hafi,”
Perezida Kagame yavuze ko byabaye nko gutangira bundi bushya ndetse ari nabyo byari bikomeye kurusha gutangira kwa mbere kuko “gutangira kwa mbere abantu bari hamwe bafite ubushake, bafite n’icyo bumva bagiye gukora, icyo ni cyo cyagoranye ariko aho bimariye kugenda bihinduka hari byinshi byagombye gukorwa.”
inzira yo guhagarika Jenoside
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri rusange mu rugamba rwo kubohora igihugu nta cyari cyoroshye, kuva mu ntangiriro yarwo kugeza no ku guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi n’ubwo ibyo byaje byibura abantu bari barongeye kwiyubaka ndetse n’umubare w’ingabo wariyongereye n’Abanyarwanda bo hirya no hino batanga umusanzu.
Ati “Umusanzu batangaga ni umusanzu w’ubwoko bubiri ukomeye, icya mbere baritabiraga urugamba, abana barazaga bavuye hirya no hino muri za Zaire icyo gihe, aba Burundi, aba Tanzania, benshi baturutse muri Uganda, hari n’abaturukaga aho handi noneho bakanyura muri Uganda bakaza, n’abaturukaga hanze hirya nabo bakiri bato bakaza.”
“Ikindi cya ngombwa ni umusanzu batangaga, Abanyarwanda bose barabihagurukiye yaba umusaza yaba umukecuru, batangaga bike bafite bakabyohereza ku rugamba, bituma tubona ibyo twashoboraga kubona byo kurwana urugamba kandi byabaga buri gihe.”
Yavuze ko icyo gihe urugamba rwasaga n’urwabaye urw’Abanyarwanda bose, barimo abari mu gihugu bari barakandamijwe n’abari hanze nabo bari baravukijwe amahirwe ku gihugu cyabo, bituma bagira imbaraga ndetse bagenda bigarurira ibice byinshi basatira na Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko hatangiye imishyikirano ya Arusha yo gushaka uburyo habaho ubwumvikane bw’impande zombi ariko ku itariki ya 8 Gashanshyantare 1993, habaye ubwicanyi bw’abantu mu bigogwe, ari byo byatumye bakomeza urugamba kuko ibyo bashakaga kumvikana byo guhagarika ubwicanyi bitari byubahirijwe.
Ati “Uko byagenze icyo gihe, mbere y’urwo rugamba tujya mu mishyikirano icyo gihe twagize umwanya nta ntambra iriho, ariko twebwe tubona umwanya wo kwitegura, kugira ngo nihagira ikizaba uwo mwanya tube tutarawukoresheje ubusa, hanyuma bishe abantu ndetse Arusha ihagaze, ni naho Bagosora yavugiye bataha bava muri Arusha icyo gihe ndabyibuka, yabwiye abantu ngo baratashye bagiye gukora Apocalypse,”
Yavuze ko iyo ari yo yabaye intandaro yo kongera kurwana ndetse bagafata ahantu hanini cyane, bafata n’abasirikare ba Leta benshi banica benshi, kugeza ubwo ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga batangiye kubatera igitutu ngo basubire inyuma kuko bari bamaze kugera i Shyorongi bari hafi gufata Kigali.
Icyo gihe amahanga yabasibiye amayira banyuzagamo ibyo bifashishaga bivuye mu nkunga bohererezwaga n’Abanyarwanda batandukanye,



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!