00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasoje inama ihuza AU na EU aganira n’abayobozi b’ibihugu bitatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 November 2017 saa 06:00
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yari yitabiriye inama ihuza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) , aboneraho umwanya wo kuganira n’abakuru b’ibihugu bitatu barimo Ali Bongo wa Gabon, Faure Gnassingbé wa Togo na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Jugnauth.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yahuye n’aba bayobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Inama ya gatanu yahuje AU na EU yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017, ikaba yasojwe kuri uyu wa Kane. Yari igamije kwiga ku gushora imari mu rubyiruko mu guteganyiriza ejo hazaza heza.

Ubwo inama yatangiraga kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yasabye ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira bari muri Libye n’ahandi.

Yanagarutse ku mavugurura umuryango wa AU uri gukora ngo ubashe kwigira, avuga ko agamije kwigira k’umugabane wa Afurika no kudakomeza kubera umutwaro abandi.

Yagize ati “Ibyo birimo ubushake bwacu mu gushaka ubushobozi no kwiyishyurira ikiguzi cya gahunda zacu zifitiye akamaro abaturage bacu, tugakura uwo muzigo ku bafatanyabikorwa bacu.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, ni uko aya mavugurura ari intambwe ikomeye mu gufungurira amarembo ubufatanye bw’u Burayi na Afurika. U Burayi na Afurika turi abaturanyi kandi duhurira ku bintu byinshi byaba mu mutekano, abimukira, ibidukikije, ubucuruzi n’ishoramari.”

Perezida Kagame yavuze ko ukwigira kwa Afurika kuzungukira n’Uburayi, kuko nta wakwishimira gukorana n’umuntu udatanga umusaruro.

Ingengo y’imari AU yakoreshaga, 76 % yavaga mu baterankunga. Abakuru b’ibihugu bigize AU bemeje ko hakorwa amavugurura, kugira ngo abashishe uyu muryango kwishakamo ubushobozi 100 %.

Perezida Kagame hamwe na Ali Bongo wa Gabon(hagati) na Faure Gnassingbé wa Togo
Perezida Kagame hamwe na Ali Bongo wa Gabon(hagati) na Faure Gnassingbé wa Togo mu biganiro
Perezida Kagame aramukanya na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Jugnauth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages