Umukuru w’Igihugu yatembereye muri uru ruganda ruherereye mu Mujyi wa Mainz mu Budage kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, atambagizwa ibice bitandukanye birugize.
Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byahuje Kagame na Uğur Şahin byagarutse ku ngingo zijyanye no gutangiza uruganda rw’imiti n’inkingo.
Ubwo butumwa buvuga ko ‘Perezida Kagame yasuye uruganda rwa BioNTech ndetse anagirana inama na Uğur Şahin aho baganiriye ku buryo bwo gushyiraho inyubako wagereranya nka kontineri ‘BioNTainer’, izafasha u Rwanda gukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu.’
Uğur Şahin wakiriye Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi no gukora Imiti cyo mu Budage, BioNTech. Yagishinze afatanyije n’abarimo umugore we Özlem Türeci na we uri mu nama nkuru y’ubuyobozi bwacyo; n’uwahoze ari umwarimu we Prof Christoph Huber, Umunya-Autriche w’inzobere mu buvuzi bwa kanseri.
BionTech ifatanyije na Pfizer byakoze urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer-BioNTech rutanga ubudahangarwa bwa 95% ku muntu warutewe bityo ntabe yakwandura iki cyorezo.
Ku wa 27 Kanama 2021, ni bwo byatangajwe ko BioNTech yemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda muri Nzeri 2021, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe gukora inkingo byaturutse ku bintu bitandukanye.
Yavuze ko ubwo urukingo rwa Covid-19 rwabonekaga, ibihugu bikize ari nabyo byakundaga gufasha Afurika mu gihe yahuye n’ibibazo, byabaye nk’ibyihugiraho, bitanga isura y’uko nayo igihe kigeze ngo yishakemo ibisubizo.
Yakomeje ati “Aho urukingo rubonekeye rwa Covid-19, ibihugu bikize, bikomeye byo byahereye ko bibona urwo rukingo bitangira gukingira, ibihugu bya Afurika nk’u Rwanda turategereza igihe kirekire cyane n’aho dutangiriye kubona urwo rukingo, biza abantu barembye tugeze kure, dukoresha gusa uburyo bwo kukirinda abandi babona inkingo twe, tugomba gutegereza n’aho tugiye kuzibonera tuzibona ari uko twasabye, tugasabiriza bikagera ubwo ubwabyo nabyo bituma umuntu aremba asaba.”
Perezida Kagame yavuze ko uruganda ruzubakwa mu Rwanda rutazajya rukora inkingo za Covid-19 gusa ahubwo harimo n’izindi ndwara nka Malaria n’Igituntu.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka ari bwo imirimo yo kubaka uru ruganda ruzaba ruri mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro izatangira, ndetse ukaba warangira ibikenewe ngo rutangire gukora bibe biri ku murongo.
Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.
Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!