Perezida Kagame yatabarije ibihugu bya Afurika bikomeje kwibasirwa n’indwara ya Ebola asaba ko isi yagombye kwishyira hamwe mu kuyirwanya nk’uko ibikora ku iterabwoba.
Kenshi mu butumwa agenera Abanyarwanda n’ibyiciro bitandukanye by’abantu, Perezida Kagame muri iyi minsi akunze kugaruka ku ndwara ya Ebola n’uburyo u Rwanda rwiteguye gufasha ibihugu byugarijwe nayo.
Hasubizwa ibibazo ku ishoramri muri Afurika n’uburyo rishobora guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo umutekano muke, n’indwara z’ibyorezo zirimo Ebola, mu nama yahuje abacuruzi bo muri EAC kuwa kane tariki ya 16 Ukwakira 2014, Perezida Kagame yasabye amahanga gushyira imbaraga hamwe agahangana n’iki cyorezo nk’uko bijya bikorwa ku bikorwa by’iterabwoba.
Perezida Kagame avuga ko uburyo isi ituwe, ibihugu bigiye bituranye bitanga inshingano zo gufatanya urugamba rwo kurwanya Ebola nk’ikibazo cya rusange kuko ikibazo cyayo kiri ku rwego rw’umugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange.
Ati “Bityo bidusaba gushakira igisubizo hamwe no gukorera hamwe”.
Mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe wari muri iyi nama yagaragaje ko iki kibazo cyugarije Isi, ariko nka EAC hari byinshi birimo gukorwa ngo ibihugu byugarijwe n’iyi ndwara byo mu Burengerazuba bwa Afurika bitabarwe.
Bimwe mu byakozwe ni inama zitandukanye z’abayobozi hagamijwe kureba icyakorwa. Byumwihariko Kenya ngo izohereza abaganga 15 bo gutabara ariko ngo hari n’abandi bakora ibikorwa by’ubuzima basaga amajana izatanga.
U Rwanda rwafashe iya mbere rwemeza ko ruzohereza abaganga 7 n’abakora mu bikorwa by’ubuvuzi 7 mu bihugu byibasiwe cyane na Ebola muri Afurika y’Iburengerazuba. Mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu bigize EAC, aho ibi bihugu byiyemeje gutanga abaganga n’abakora ibikorwa by’ubuvuzi basaga 600.
Gutabariza ibi bihugu bije bikurikira ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu mu muhango wo kurahiza Perezida wa Sena y’u Rwanda, aho yasabye Abanyarwanda gukomera ku ngamba zo gukumira iyi ndwara, anavuga ko u Rwanda hari umusanzu rwiteguye guha ibihugu byugarijwe n’iyi ndwara.
“Dukwiye gukomeza no guha ingufu inzego zacu z’ubuvuzi n’ubuzima no kwitegura bihagije guhangana n’ iki cyorezo. Tugomba kwiheraho nyuma tukareba ubundi buryo twafatanya n’abandi dutanga umusanzu mu gufasha guhangana n’icyo cyorezo no kugikumira burundu”.
Perezida Kagame ati “Ndifuza kwibutsa inzego z’ubuzima hano mu gihugu ko dukwiye kwitegura bihagije; abaganga n’abakora ibikorwa by’ubuzima mu nzego z’ubuvuzi bakwiye kuba maso bagahagurukira icyi cyorezo kiza ku isonga mu bikomereye umutekano n’ubuzima bw’ibihugu byinshi, natwe turimo.»
Koffi Annan wigeze kuyobora Loni yatangarije BBC ko ababajwe n’uburyo umuryango mpuzamahanga utangiye guhagurukira Ebola nyuma y’uko yadukiriye Amerika n’u Burayi kandi mbere iyi ndwara itangira gushegesha Afurika wari wicecekeye.
Indwara ya Ebola imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 4 muri uyu mwaka. Iyi ndwara yibasiye cyane ibihugu nka Guinea, Liberia na Sierra Leone.



















TANGA IGITEKEREZO