Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 ubwo yafunguraga Inama y’iminsi ibiri ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Umuyobozi Mukuru. Ni inama yabereye i Rusororo ku cyicaro cy’Umuryango.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho n’icyerekezo cy’iterambere rurimo, bisaba ko abantu bakoresha uburyo busanzwe, aho bibaye ngombwa n’uburyo budasanzwe bugakoreshwa, ariko intego ikagerwaho.
Yavuze ko ibyo bijyana no guhinduka ku bayobozi n’abayoborwa, ntihabeho kwikakaza ngo hagire uwumva ko asumba abandi.
Yavuze ko nubwo ari bake, hari abayobozi bigize indakoreka, bumva ko aho bageze bafatwa nk’ibitangaza, bakangiza byinshi aho gukemura ibibazo.
Ati “Abayobozi bagenda bakabyimba, ndetse barangiza ubwo buremere bwawe ukagira abo ugomba kubutereka ku mitwe, buri wese akamenya ko kanaka ageze aho, abantu bose bagomba guhagarika ibyo bakoraga. Abo usanze ahatangirwa serivisi ukaza ureze agatuza, ukanyura ku bandi bose bahereye mu gitondo bahagaze ku murongo.”
Yakomeje agira ati “ Ibyo ni ibya kera. Nari nzi ko tugomba kubisiga inyuma ariko biracyaza. Bya bindi bya ba’ Uzi ico ndi co?’. Numvise ko hari uwabahaye igisubizo arababwira ngo ‘Uri ico ntazi’. Ukora ibyo aba ari ‘ico ntazi’. Mubihagarike mubiveho, ibibazo dufite guhangana nabyo, aho tujya n’ibyo dushaka kugeraho birenze ibyo inshuro nyinshi.”
Perezida Kagame yavuze ko buri gihe iyo ahuye n’abayobozi, mu mpanuro abaha ababwira kutiremereza no guhindura imikorere, nyamara bamwe ngo ntibabyumve.
Yavuze ko bidakwiriye ko umuyobozi ajya mu nshingano zifitiye rubanda akamaro, ngo we azikoreshe mu nyungu ze bwite habure umucyaha n’ugerageje kubikora abizire.
Ati “Hahora hari intambara, ugasanga abantu benshi icyo kibi nicyo kiganza, kikanesha imitima yabo. Ibyo njye birangoye guhora ndwana n’imitima y’abantu, ntabwo nabishobora. Nimwe mufite ubushobozi bw’ibiri mu mitima yanyu.”
“Ntabwo twaterera iyo ngo reka tuvuge ko ibintu byose umuntu yikorera ibyo ashaka n’umutima we, waba ushaka akavuyo kandi ntabwo akavuyo gakemura ibibazo na rimwe. Hagomba kubaho uburyo bwo gukurikirana, uhagarika ibyo biba bidakwiriye kuba kuko biratwangiriza, byangiriza igihugu.”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi, ko bakwiriye guharanira ko ikibi kitaganza icyiza.
Ati “ Ntabwo twese twahinduka abagomba gukorera umutima wawe, inda yawe idahaga, ntabwo ibyo bibaho. Ubwo havamo guhangana, ikibi kigahangana n’ikiza kandi ikiza kigomba gutsinda. Ntabwo abakozi b’ikibi aribo batsinda.”
Impungenge ku rubyiruko ruyoboka ikibi…
Perezida Kagame yavuze ko igiteye inkeke ari uko izo ngeso mbi zisubiza inyuma igihugu, zadukiriye n’abakiri bato kandi ariyo mizero y’ejo hazaza h’igihugu.
Ati “Hari ubwo umuntu yibwiraga ati ni ba basaza bakuriye muri politiki mbi bagira imico mibi, ubu bisigaye bikorwa n’abana. Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, mukwiriye kumenya ko tubatezeho byinshi, nimwe gihugu cy’ejo, nizo mbaraga z’uyu munsi. Namwe mwagiye mu mico mibi nk’iyo gute? Kuki tudashaka uburyo dukorana ibintu neza?”
Perezida Kagame yavuze ko ikibi cyo kwishora mu ngeso mbi uri umuyobozi, ari uko n’icyizere abaturage bari bagufitiye kiyoyoka kandi aricyo gifite akamaro mu buzima.
Ati “Iyo ukoze ibintu nk’ibyo mu nzego z’ubuyobozi, ntabwo ari ikibi gusa ukoze. Niba ari ibyo wibye, hari n’icyo cyizere umuryango nyarwanda wari ukwiriye kuba uguha cyangwa ufite. Icyo cyizere ufite uracyanze, urakijugunye, koko? Birarenze, birenze amafaranga wanyereje cyangwa ibindi.”
Yavuze ko ikibabaje, ari uko abo bayobozi banyereza ibya rubanda, akenshi ari nabo baba barahawe byinshi.
Ati “Abaturage bacu tuyobora birirwa biyuha akuya , bakora bagahera saa kumi za mu gitondo bakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba, ntabwo bajya muri ibyo. Abantu bicaye bakigenera ibyo bazajya babona buri kwezi, imisoro y’abantu bose ikabanza igatuza imitima yabo ngo tugire amahoro, buri wese akabanza akishyurwa ngo bataduteza ibibazo akaba ari we usubira inyuma agakora ibintu nk’ibi! Ni umururumba, ni ukuduhaga, ni ukutanyurwa.”
Perezida Kagame yavuze ko icyiza ari uko abakora ayo makosa atari benshi, asaba abaturarwanda kubirwanya kandi bakabyamagana hakiri kare, hatabayeho gutinya.
Iyi nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 2000. Yanatumiwemo abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abanyamadini n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!