Uru rugomero rumaze amezi abiri rutangiye gutanga amashanyarazi, ruri hagati y’Umurenge wa Ndaro na Nyange yo mu Karere ka Ngororero, hamwe n’Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga.
Abaruturiye bishimira iki gikorwa cy’iterambere, ndetse bkaba binavugwa ko bamaze iminsi bategerezanyije ubwuzu Umukuru w’Igihugu.
Amakuru agaragara ku rukuta rwa Perezidansi yerekana ko hashize igiha gito Perezida Kagame amaze gutaha ku mugaragaro uru rugomero. Yashimiye u Buhinde ku bufatanye mu kurwubaka, no mu kugira ngo rutangire gukora.
Uru rugomero ruzatanga Megawatt 28 zingana na 25% by’amashanyarazi y’igihugu ni umushinga watwaye miliyoni 98.7 z’amadolari, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baruturiye kuko bivugwa ko rwaba rwaratwaye miliyoni z’amadolari 125 yose hamwe.
Aya mafaranga arimo miliyoni 18.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na Banki y’Abahinde y’Iterambere. Imirimo yo kurwubaka yatangiye mu mwaka wa 2009 aho hagiye haba impinduka za hato na hato mu irangira ryarwo kugeza aho byongeye gusabwa ko bitarenza Ukwakira 2014.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y’izagiye zikorwa n’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’Intumwa za Rubanda.



















TANGA IGITEKEREZO