00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Kenyata batumiwe mu nama yiga ku bibazo byugarije Isi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 April 2015 saa 11:57
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azahura n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma ndetse n’abakora ibikorwa by’ishoramari mu nama izabera i Los Angeles muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yiga ku bibazo byugarije Isi n’uko byakemurwa.

Ikinyamakuru the Star cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru cyatangaje ko na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we azayitabira akanatangamo ikiganiro.

Iyi nama ngarukamwaka “annual Milken Institute Global Conference in Los Angels, California” izatangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha, ikazitabirwa n’abantu basaga 3 500 barimo abakuru b’ibihugu, abanyapolitiki batandukanye n’abashoramari bazigira hamwe ibibazo Isi ihura nabyo nuko byakemuka.

Mu bandi bayobozi bazaba bitabiriye iyi nama harimo umuyobozi mukuru wa sosiyete Safaricom Bob Collymore.

Nta kiratangazwa niba abaperezida bazitabira iyi nama bazagirana ikiganiro na Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ushobora kwitabira iyi nama.

[email protected]

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages