00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatunze agatoki EWSA kutubahiriza ibyo yasabwe umwaka ushize

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 6 December 2013 saa 03:15
Yasuwe :

Mu nama y’umushyikirano ya 11, umwe mu baturage yatanze ikibazo avuga ko nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, amashanyarazi n’isukura (EWSA), cyakuyeho amafaranga yishyurwaga buri kwezi kuri mubazi y’amashanyarazi, igiciro cy’amasharazi cyiyongereye.
Umuyobozi mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi yabiteye utwatsi, avuga ko ibi batabikoze ahubwo ngo ubwo wasanga ari umuntu umwe byabayeho, bityo avuga ko uwo byabayeho yakwegera icyo kigo bakagikemura. Kuri icyo kibazo, Perezida (…)

Mu nama y’umushyikirano ya 11, umwe mu baturage yatanze ikibazo avuga ko nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, amashanyarazi n’isukura (EWSA), cyakuyeho amafaranga yishyurwaga buri kwezi kuri mubazi y’amashanyarazi, igiciro cy’amasharazi cyiyongereye.

Umuyobozi mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi yabiteye utwatsi, avuga ko ibi batabikoze ahubwo ngo ubwo wasanga ari umuntu umwe byabayeho, bityo avuga ko uwo byabayeho yakwegera icyo kigo bakagikemura.

Kuri icyo kibazo, Perezida Paul Kagame yavuze ko we yari azi ko ibibazo bya EWSA bimaze gukemuka kuko ngo umwaka ushize hemejwe uko byakemuka. Avuga ko ibi bidashimishije kugeza uyu munsi Abanyarwanda bakivuga ku mishinga yafashwe mu myanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano y’umwaka wa 2012, bidakemuka.

Perezida Kagame yagize ati: "Niba dufite amashanyarazi make, mu gihe tugiye kuyatanga no guca amafaranga runaka abaturage, tutagomba kugendera ku bushobozi bw’abantu, uko bungana; ntabwo abantu bose bakwiye gufatwa kimwe, niba umuntu akoresha amashanyarazi menshi, uwo ni nawe ukwiye gucibwa amafaranga menshi kurusha undi ukoresha make."

Perezida Kagame avuga ko mu kwishyuza abaturage amashanyarazi, hakwiye gushingirwa ku bushobozi bwa buri muntu, kandi anasaba Minisitiri w’intebe kugira ibisobanuro abitangaho.

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi mu kwisobanura, nawe yavuze ko bigaragara ko inama EWSA yari yahawe umwaka ushize, itigeze izubahiriza ariko akaba yavuze ko ngo amafaranga yatangwaga kuri za mubazi buri kwezi, ubu ngo yavuyeho.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Silas Lwakabamba, nawe yahakanye ibyo kongera igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi, ahamya ko ikibazo cy’amashanyarazi kizagenda gikemuka kuko ngo umwaka utaha, hashobora kuziyongeraho hafi Megawati 100 z’amashanyarazi.

Nubwo EWSA yagaragaje ko yakuyeho amafaranga 500 y’u Rwanda yacibwaga abafatabuguzi b’amashanyarazi buri kwezi, mu kuyakuraho byagaragaye nk’aho yatanguranwaga no kugira ngo umushyikirano urimo kuba ubu usange byarubahirijwe kuko n’icyemezo cyo kuyakuraho cyari cyafatiwe mu mushyikirano uheruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages