00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuye mu modoka i Musanze, asuhuza abaturage ku muhanda (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2017 saa 04:50
Yasuwe :

Perezida Kagame ubwo yavaga mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, mu buryo butari bwitezwe, yavuye mu modoka asuhuza abaturage bari benshi ku muhanda baririmba bati ‘Muzehe Wacu’.

Byari ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame ahagaze mu Mujyi wa Musanze agasuhuza abaturage, nyuma yaho na none ku ya 24 Werurwe 2016 ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Uburengerazuba nabwo yahagaze agasuhuza abaturage.

Mu 2015 nabwo Umukuru w’Igihugu yagaragaye yavuye mu modoka agenda n’amaguru asuhuza abaturage benshi bari I Nyabugogo ubwo yavaga i Gicumbi ku munsi nk’uyu wo Kwibohora.

Ibyishimo byasaze bamwe, bararira abandi biterera mu bicu bararirimba bati ‘Muzehe Wacu’. Icyo gihe hashize iminsi mike ubwo yari ageze muri Gare ya Remera nabwo yavuye mu modoka asuhuza abaturage bari bahari.

Muri Gashyantare 2016 nibwo yaherukaga gusabana n’abaturage muri ubu buryo ubwo abantu bake bari mu Mujyi wa Kigali hafi y’ahahoze Radio Rwanda batunguwe no kubona Perezida Kagame ari kugenda n’amaguru


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages