Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nyakanga 2018, ubwo yakiraga ku meza Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.
Perezida Kagame yashimiye Perezida Nyusi wemeye ubutumire bw’u Rwanda, ashimangira ko gufungura Ambasade i Maputo bizakomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati “Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambasade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu. Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye ushingiye ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira gukorera ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.
Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda na Mozambique bihuje amateka y'urugendo rwo kwibohora n’icyerekezo ku kwishyira hamwe kwa Afurika.
Yagize ati “Ibihugu byacu byaharaniye ubwigenge bwo kwihitiramo ikitubereye. Byadutwaye ikiguzi kinini kandi twese turabizi. Inshingano yacu ikomeje kuba gukomeza urugamba rugana ku burumbuke, umutekano n'agaciro ku baturage bacu”.
Yakomeje agira ati “Nk’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rimwe ku mugabane wa Afurika, twizeye gukomeza guhahirana twese. Twizeye ko abakiri bato bazatera ikirenge aho twagejeje, bakubakira ku byo tumaze kugeraho”.
Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yifurije ubuzima bwiza Perezida Nyusi n'uburumbuke ku baturage ba Mozambique, Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange.
Perezida Nyusi wageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane yasuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Kigali Special Economic Zone’ i Masoro mu Karere ka Gasabo mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; arasura Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza ndetse n’inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ‘La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu.














Amafoto: Village Urugwiro




Ibitekerezo 0