00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavuze ku mihigo yeshejwe mu myaka 6 ishize,aha umukoro abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 December 2016 saa 05:16
Yasuwe :

Perezida Kagame yakomoje ku byagezweho mu byo yari yiyemeje mu gihe cy’imyaka igera kuri irindwi ya manda yaherukaga gutorerwa muri 2010 igenda igana ku musozo avuga ko ubwiza bw’injyana bumenywa n’umubyinnyi n’aho umucuranzi we iyo agize icyo avuga aba atangiye gukora amakosa.

Iyi ngingo ni imwe mu zagarutsweho mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano yahurije hamwe Abanyarwanda b’ingeri zose yateraniye muri Kigali Convention Center yasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2016.

Abajijwe ku bijyanye niba ibyo yari yariyemeje mu 2010 byaragezweho, Perezida Kagame yasubije yifashishije urugero avuga ko mu gihe uri gucuranga, abari kubyina nibo bakubwira uko iyo ndirimbo yari imeze, niba yari nziza cyangwa mbi.

Yagize ati “Iyo urebye aho tuvuye kugeza muri Kanama umwaka utaha, ibyo twakoze ntekereza ko ari mwe mugomba kubimbwira. Bizaba binyuze mu mucyo niduha umwanya ababonye ibyakozwe muri iyi myaka irindwi akaba aribo batubwira uko byari bimeze.”

Yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe iyo uri gucuranga umuziki ntabwo umenya uburyohe bwawo, ahubwo ababyinnyi nibo bakubwira niba wari unogeye amatwi.”

Perezida Kagame avuga ko kwiha amanota kandi ari wowe uri gucuranga umuziki waba uri gutandukira. Ati “Iyo uri gucuranga ugatangira no kuvuga uburyo umuziki wari uryoshye ntekereza ko waba utangiye gukora amakosa.”

Umukuru w’Igihugu yahaye umukoro abaturage ko aribo bagomba gusuzuma ibyakozwe mu gihe cya manda y’imyaka irindwi izasozwa muri Kanama umwaka utaha mbere y’uko hakorwa andi matora.

Yagize ati “Ntegereje kumva uko umuziki wari umeze, byaba byiza cyangwa bibi, nanjye nkaba aribyo mperaho nkomeza.”

Imihigo myinshi ishingiye ku kwegereza abaturage ibikorwaremezo birimo imihanda, ingomero z’amashanyarazi, inganda, inyubako n’ibindi ni bimwe mu byo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, ahenshi yashyizwe mu bikorwa nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage asura mu bice bitandukanye by’igihugu.

Zimwe mu nkuru wasoma zijyanye n’imihigo Umukuru w’Igihugu yesheje

Amajyepfo: Uko Perezida Kagame yesheje imihigo (Igice cya Mbere)

Uburengerazuba: Uko Perezida Kagame yesheje imihigo (Igice cya Kabiri)

Iburasirazuba: Uko Perezida Kagame yesheje imihigo (Igice cya gatatu)

Perezida Kagame yavuze ko abaturage aribo bakwiye kumubwira uko imyaka itandatu yari imeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages