Perezida Kagame ugomba gutangira kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mpera za Mutarama 2018, yayoboye inama ku mavugurura y’uyu muryango yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, n’impuguke zafashije Umukuru w’Igihugu mu itegurwa ry’ayo mavugururwa.
Mu mavugururwa yakozwe muri AU harimo ko uyu muryango waharanira kwigira, buri gihugu kikajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.
Iyi politiki yaratangiye nubwo itarashyirwa mu bikorwa n’ibihugu byose.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, wafunguye inama y’Akanama k’abaminisitiri 10 b’imari kuri uyu mugabane yateraniye i Kigali ku wa 13 Mutarama 2018, yatangaje ko ibihugu 21 ari byo byatangiye gukusanya iyo nkunga.
Moussa yatangaje ko ibyo bihugu bimaze gutanga miliyoni 29.5 z’amadolari ya Amerika, asaba n’ibindi gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo kwishakamo ubushobozi.
U Rwanda ruri mu bihugu 12 byatangiye gukusanya uwo musoro bikawushyira kuri konti za AU zagiye zifunguzwa muri Banki Nkuru zabyo. Ibyo bihugu ni u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Chad, Djibouti, Guinea, Sudani, Maroc, Congo Brazzaville, Gambia, Gabon, Cameroun, Sierra Leone na Cote d’Ivoire.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO