00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye bato 407

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2017 saa 06:10
Yasuwe :

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abofisiye bato 407.

Itangazo ryashyizwe ahagarara n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, rivuga ko Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera abasirikare 26 bari bafite ipeti rya ’Lieutenant’ abashyira ku rwego rwa ’Captain’ naho 381 bari bafite ipeti rya ’Second Lieutenant’ bagirwa ba ’Lieutenant’.

Mbere y’uko iri tangazo rishyirwa ahagaragara, Perezida Kagame, yayoboye Inama Nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (High Command Council) yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mata 2017.

Muri iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura nk’uko itangazo rya RDF ribivuga, Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’ingabo yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y’abaturage (human security); ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu, bikaba binafitanye isano kandi n’ibihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Perezida Kagame ubwo yasozaga amasomo y'abasirikare muri Kamena 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages