00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yerekanye uko umutungo wa Afurika wakoreshwa ukagirira Akamaro benewo

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 31 March 2015 saa 09:44
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame asanga kugira ngo Afurika itere imbere inihaze mu bukungu, ari uko ibihugu biyigize byasenyera umugozi umwe ndetse n’urwego rw’abikorera rugahabwa ijambo hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Afurika ngo ugirire akamaro benewo.

Izo mpanuro Perezida Kagame yazitanze kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015 mu nama ya munani yahuje abaminisitiri b’imari yabereye Addis Ababa muri Ethiopia.

Perezida Kagame yagize ati “Kera twatekerezaga ko iterambere ari ikintu kigerwaho hakoreshejwe amafaranga cyangwa ubundi buryo buturutse hanze y’ibihugu byacu cyangwa umugabane wacu. Ibi si byo tugomba gukora uko dushoboye tukifashisha ibyo dufite cyangwa ibyo dushobora kugeraho hano iwacu. Kandi birahari byinshi.”

Asobanura ko iterambere ry’urwego rw’imari muri Afurika, harimo n’ishyirwaho ry’amasoko y’imari n’imigabane, ari ikimenyetso cyerekana ko iterambere rishoboka.

Iyi nama yateraniye muri Ethiopia ku bufatanye bwa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC) na Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Afurika (UNECA); abaminisitiri b’imari bakaba barasuzumiraye hamwe uko bashyira intego za AU z’umwaka wa 2063 mu ntego z’ibihugu byabo, akarere ndetse no mu iterambere rya Afurika.

Intego z’iterambere za 2063 ni gahunda ihuza ibihugu bitandukanye igamije gushyiraho uburyo umutungo wa Afurika wagirira akamaro abanyafurika bose.

Kwigira bibe iby'abanyafurika bose

Iyo gahunda igamije guhuriza hamwe ibitekerezo by’abafite aho bahurira n’iterambere rya Afurika, hagamijwe kwigira ku bihe byashize, hakubakirwa ku biri kugerwaho ndetse hakanakorwa ibishoboka byose ngo habe impinduka mu bukungu bwa Afurika mu myaka 50 iri imbere.

Perezida Kagame avuga ko abanyafurika bafite buri kimwe ngo bagere ku ntego za 2063, igisigaye akaba ari umuhate no kubigira ibyabo.

Ati “Inkunga iturutse hanze ntigomba kugena uko duhitamo. Igihe tubasha kubaka ibidufitiye akamaro, kabone n’ubwo byaba bito, ariko bikemura ikibazo gihari, tuba turi mu nzira nziza, bityo tukaba twahamagara abafatanyabikorwa bakaza tugafatanya na bo bakazamura igisubizo twishatsemo.”

Perezida Kagame yanatanze urugero ku muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho yavuze ko mu myaka itarenze ibiri, habayeho imishinga y’ibikorwaremezo by’umuhora wa ruguru byanatumye habaho urujya n’uruza mu baturage ba Afurika y’Iburasirazuba, imbogamizi ku bwikorezi ziragabanuka, ndetse by’umwihariko habaho n’igabanuka ry’ibiciro byo guhamagara; bityo asaba ibihugu bya Afurika kugira gahunda yo kwihuza iyabo.

Yabibukije guha ijambo abikorera mu mishinga yose niba bashaka ko ibihugu byabo bitera imbere.

Ati “Twamenyereye gufata imyanzuro ikomeye nka Guverinoma. Ariko ntituzagera ku bukungu bushimishije mu gihe abikorera batahawe umwanya ngo batange uruhare rwabo. Kugira ngo ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bugerweho, Guverinoma n’abikorera bagomba gukorana, bitari mu bijyanye no gutera inkunga gusa ahubwo no mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa uhereye mu ntangiriro.”

Muri iyo nama, Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini-Zuma yashimiye u Rwanda ku kuba rwarakuyeho Viza ku baturage bo mu bihugu bya Afurika ndetse no kuba intangarugero mu kongerera imbaraga abagore.

Mu ruzinduko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barimo muri Ethiopia, baranitabira inama ya 18 ihuza abakuru ba za Guverinoma n’ab’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bwa Afurika y’Iburasirazuba nn’iy’Amajyepfo/COMESA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages