00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yibukije impamvu yo gushyira imbere urubyiruko no kuruvuga kenshi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 December 2019 saa 05:09
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko impamvu, urubyiruko rushyirwa imbere muri gahunda zitandukanye z’igihugu no kuruvuga kenshi, ari ukurukangura kugira ngo rwigire ku byo abakuru bakora, rumenye n’amakosa rugomba kwirinda mu Rwanda rw’ahazaza ruri mu biganza byarwo.

Perezida Kagame yabigarutseho, ubwo yasubizaga ikibazo kivuga ku mpamvu usanga urubyiruko ruvugwa kenshi ndetse rushyizwe imbere mu mibereho y’igihugu, mu kiganiro yahaye Televiziyo y’igihugu.

Umukuru w’igihugu yavuze ko kuvuga urubyiruko ari ukurushyira imbere kandi bikwiye ndetse bizakomeza.

Ati “Icyo navuga, urubyiruko kurushyira imbere cyangwa kuruvuga kenshi, ngira ngo birakwiye kuko urubyiruko nirwo Rwanda rwacu ahazaza, nibo bahari nibo bazaba bakora ibintu bitandukanye biteza imbere igihugu”.

“Nta kuntu rero tutavuga ko tuzakomeza gukora nk’igihugu uko bishobotse kugira ngo urubyiruko rubone ibirwubaka kuko tubatezemo kuba ari bo bazubaka igihugu ejo hazaza, ntabwo ari n’ineza gusa tubagirira ni ukuri."

Perezida Kagame yavuze ko ibi atari ineza urubyiruko rugirirwa ahubwo ari ko bikwiye kugenda.

Hari abavuga ko gushyira imbere urubyiruko biteyera ubwoba abakuze, bakumva ko rugiye kubatwara imirimo cyangwa andi mahirwe.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye gutera ubwoba abakuze ngo batekereze ko urubyiruko rugiye kubatwara imirimo, kuko ibikorwa ari ukurukangura ngo rwigire ku ntambwe z’abakuru.

Ati “Guteza imbere urubyiruko no kuruvuga buri munsi ntabwo ari ugutera ubwoba ba twebwe tugeze mu myaka iteye imbere cyane gato ahubwo ni ukubabwira ngo uko muza inyuma yacu mugenda mufata inshingano, mugende mwubakira ku byiza by’abari imbere yanyu, abakuru ndetse mwirinde amakosa yakozwe na twebwe tubari imbere murusheho kugera kuri byinshi byiza kurusha ibyo twagezeho kandi niko bizakomeza.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwigira ku byo igihugu kibakorera ariko rukareba kure rukamenya inshingano rufite no kumva icyizere igihugu kirufitiye kugira ngo rwuzuze izo nshingano.

Imibare igaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko.

Perezida Kagame agira igihe cyihariye agahura n'urubyiruko akaruha impanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages