Mu gihe kuva kuri uyu wa Gatandatu igitero cy’ibyihebe kibasiye inzu ikorerwamo ubucuruzi ya Westgate Centre iri i Nairobi, ndetse kugeza ubu hakaba habarurwa abagera kuri 68 bamaze kuhasiga ubuzima naho abagera ku 150 bakaba bakomeretse n’abagera kuri 30 bafashwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe mu mugongo abaturage b’igihugu cya cya Kenya ku bw’insanganya bahuye nazo.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije n’Abanyakenya mu kurwanya iterabwoba, kandi akaba yanavuganye na mugenzi we wa Kenya Perezida Uhuru Kenyatta mu rwego rwo gufata mu mugongo abagwiriwe n’ibyago, ndetse avuga ko Akarere kose, Afurika n’Isi muri rusange bifatanyije na Kenya.
Perezida Kagame yagize ati” Dukomeje kwifatanya n’Abavandimwe n’Abanyakenya mu kurwanya iterabwoba. Navuganye na Perezida Uhuru Kenyatta mu kumufata mu mugongo.
Yongeyeho ati ”Kenya ntugomba kumva ko uri wenyine, Akarere, Afrika ndetse n’Isi biri kumwe nawe. Ugukomera kw’Abanyakenya kurahamye kandi kuzakomeza guhama”.
Si Perezida Kagame gusa wageneye ubutumwa bwo gufata mu mugongo Abanyakenya, kuko Perezida Kenyatta mu ijambo yagejeje ku Banyakenya yavuze ko hari ibindi bihugu by’abaturanyi byabafashe mu mugongo.
Amakuru yatangazwaga n’ibinyamakuru bitandukanye kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2013, yavugaga ko hamaze kubarurwa abantu bagera kuri 68 bapfuye kandi uyu mubare ushobora kwiyongera, kuko hari abagera kuri 30 bivugwa ko bagifashwe bugwate muri iyi nzu.
Itsinda ry’abasirikare b’Abanyayisiraheli byari biteganyijweko riri bugire uruhare mu kubohora abafashwe, ndetse no kubasha gukura ibyo byihebe bikekwa ko ari ibyo mu mutwe wa Al Shabab wo muri Somalia, dore ko hari amakuru avuga ko abari muri iyi nyubako bagera kuri 15, naho abo bafashe bugwate bakaba bagera kuri 30 bari mu igorofa ya gatatu n’iya kane.
Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe
Foto:Reuters&Daily Mail



















TANGA IGITEKEREZO