Nyuma yo kubigarukaho ubwo yabibazwagaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamnakuru kuwa 2 Mata 2015, yongeye abicisha ku nkuta ze ku mbuga nkoranya mbaga nka Twitter na Facebook, yihanganisha Abanyakenya, anongeraho ati “..u Rwanda rwifatanyije na Kenya ndetse n’Akarere mu kurwanya iterabwoba.”
Abarwanyi bipfutse mu maso bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa AK47 binjiye muri iyo Kaminuza, bahita barasa abantu babiri (2) bari bari ku burinzi bahita bapfa.
Abo barwanyi bahise binjira mu mashuri ahari abanyeshuri barimo bitegura ibizamini, bahita bajya no mu macumbi y’abakobwa.
Leta ya Kenya itangaza ko icyo gitero cyahitanya abantu 147, kigakomerekeramo abanyeshuri 79 ndetse 9 muri bo bakomeretse bikabije bahita bajyanwa mu bitaro i Nairobi, mu gihe abandi 587 babashije kurokorwa. Icyakora mu bikorwa by’ubutabazi, bane (4) mu barwanyi bahise baharasirwa bahasiga ubuzima.
Ban Ki-moon Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye yanenze icyo gitero cy’iterabwoba, anatangaza ko Loni yiteguye gufasha Kenya gukumira ibitero by’iterabwoba n’ubwicanyi ndenga kamere.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemereye Leta ya Nairobi inkunga mu kurwanya Al Shabab, zinagira inama Kenya yo gukomeza gukorana n’ibihugu mu Karere mu kurwanya Iterabwoba.
Leta ya Kenya itangaza ko Mohamed Kuno wahoze ari umuyobozi w’ishuri mu gace ka Garissa mbere y’uko yinjira muri Al Shabab mu 2007, akaba ari umwe mu bayobozi b’uwo mutwe, ari we wayoboye icyo gitero, bityo akaba yashyiriweho amadolari ya Amerika 217,000 azahembwa uzatunga agatoki akagaragaza aho yaba aherereye.
Iki gitero cyishe abakubye hafi inshuro ebyiri icyo uwo mutwe wagabye kuwa 21 Nzeri 2013 mu isoko rya Westgate i Nairobi, abarwanyi ba Al-Shabab bakaba bamaze imyaka isaga umunani bahanganye na Leta ya Somaliya, bakababazwa cyane no kubona abasirikare ba Kenya basaga 4 000 barahereye mu mwaka wa 2011 babungabunga amahoro mu Majyepfo y’icyo gihugu.
Inkuru mu mashusho



















TANGA IGITEKEREZO