Ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, indege ya sosiyete ya Precision Air yari mu rugendo Dar es Salaam-Bukoba-Mwanza yakoze impanuka igwa mu Kiyaga cya Victoria.
Iyi ndege yari twaye abantu 43 yakoze impanuka ubwo yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Bukoba, gusa kugeza ubu icyateye iyi mpanuka yahitanye abantu 19 ntikiramenyekana.
Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter yihanganishije abaturage ba Tanzania ndetse avuga ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo.
Ati “Nihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan ku bwo gupfusha abantu bitewe n’impanuka y’indege. Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo ndetse n’inshuti zabo.”
Kugeza ubu Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yamaze kugera i Bukoba mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage mu mihango yo gusezera ku bitabye Imana irabera muri Kaitaba Stadium kuva 11h00.
Muri uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa araba ahagarariye Perezida Samia Suluhu Hassan uri mu ruzindiko rw’akazi mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!