Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye baturutse mu turere dutandukanye twa Nyaruguru, Gisagara, Nyanza na Huye, Paul Kagame yabwiye abaturage ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye.
Ati “Iyo mpanuka yabaye, abo yahitanye, abavandimwe babo imiryango yabo cyangwa abakomeretse ndagira ngo mvuge ko turi kumwe na bo. Harakorwa ibishoboka byose ngo abakomeretse bavurwe.”
Perezida Kagame kandi yasabye abaturage ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza bakwiye kwitwararika kugira ngo impanuka zidakomeza gutwara ubuzima bw’abo.
Ati “Muri ibi bihe mugerageze ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikazigabanya gusa ariko iyo yashatse kuba iraba. Ndagira ngo dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi dutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.”
Perezida Kagame yakomoje ku mpanuka yabereye mu Karere ka Rubavu yahitanye abantu babiri mu muvundo wabaye, ubwo abaturage basohokaga ahabereye ibikorwa byo kwiyamamaza ashimangira ko nta n’umwe ukwiye gupfa muri ubwo buryo.
Ati “N’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Abantu barapfa ariko bapfa mu buryo busanzwe. Nagira ngo ibyo gusa mbyibutse tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago."
"Ibyo tubihereho bitwongera imbaraga dukora ibyo dushaka gukora, inzira turimo, ibyo tuzakora ku itariki 15 Nyakanga2024, rwose ndabashimiye cyane.”
Perezida Kagame kandi yijeje ko abakomerekeye muri iyo mpanuka hakorwa ibishoboka byose bakavurwa.
Ibyo wamenya kuri iyo mpanuka
Amakuru y’iyi mpanuka yatangiye kumenyekana mu masaha y’igitondo aho abaturage benshi bavaga mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyaruguru na Huye mu mirenge ya Karama na Huye berekeza mu Mujyi wa Huye, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ubwo bamwe mu baturage bari bavuye mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Gahororo bageraga mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo munsi y’urusengero rwa ADEPR, bisi yari itwaye abantu bavaga mu Karere ka Nyaruguru yahise igonga abo banyamaguru kuko umuhanda warimo abantu benshi, maze abagabo babiri n’abagore babiri bahita bitaba Imana.
Ababonye iyi mpanuka iba n’abagenzi baje muri iyi modoka, bavuze ko bishoboka ko iyi modoka yaba yari ifite ikibazo cya tekiniki kuko ngo babonaga igenda itambatamba (zig zag) ari na byo bakeka ko byateje iyi mpanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko abantu bane bahise bapfa abandi bane na bo bagakomereka, ubu bakaba bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye (CHUB), mu gihe umushoferi wari utwaye imodoka we yahise atoroka akaba ari gushakishwa.
Yagize ati “Bisi yerekezaga mu mujyi wa Huye yagonze abantu bari mu muhanda abenshi berekezaga mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abantu bane bahasize ubuzima, abandi bane na bo barakomereka bakaba bajyanwe kwa muganga kugira ngo bitabweho.’’
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko icyateye impanuka kitamenyekana, hategerejwe ibizava mu iperereza.
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kuzirikana amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’uburyo ukoreshwa n’abanyamaguru abasaba ko igihe cyose bari mu muhanda bakitwararika.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!