Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije u Bufaransa ndetse n’imiryango yaburiye abayo mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku nyubako ikoreramo igitangazamakuru Charlie Hebdo mu Mujyi wa Paris.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Mutarama 2015, ubwo yasangiraga n’ahagarariye ibihugu bya bo mu Rwanda n’imiryango Mpuzamahanga muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yihanganishije u Bufaransa nk’igihugu ndetse n’ababuze aba bo muri icyo gitero.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe gukorera hamwe mu kurandura imitwe yose y’iterabwoba, anagaragaza ko ababikora ari bo ubwabo badakwiye kwambika rubanda nyamwishi icyasha.
Yagize ati “Twebwe ubwacu n’igihugu muri rusanjye twihanganishije igihugu n’imiryango y’ababuriye ababo i Paris ku wa Gatatu. Abakora ibikorwa by’iterabwoba barihagarariye ubwabo. Kubahashya, tugomba gukora ibishoboka tugasenya inyito yo kuvuga ko bakora mu izina ry’umuryango mugari.”
Yakomeje agira ati “Ubutwererane ndetse n’ububanyi n’amahanga ni intwaro ikomeye kugirango tugere ku mugambi umwe wo guhashya ibyo bibazo no kuzamura icyizere hagati yacu ngo duhangane na byo dufatanyije.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ubu bushake bugomba guturuka mu kwibuka ko abantu basangiye isano y’ubumuntu n’indangagaciro zikwiye kuturanga ku Isi hose.
Iki gitero cyagabwe ku biro bikuru bya Charlie Hebdo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2015 gihitana abantu 12 barimo abashushanyi bazwi cyane b’iki gitanagazamakuru n’umwanditsi mukuru wabo ndetse n’Abapolisi 2 abandi bantu 7 bagakomereka bikabije.
Kugeza ubu abakoze iki gitero bakomeje guhigishwa uruhindu. Bane mu bakoze iki gitero biswe barasiwe aho bari bihishe habohorwa n’abo bari bafashe bugwate.
Ku rubuga rwa Interineti rwa Charlie Hebdo haragaragaraho ubutumwa “Je suis Chalie” buri gukoreshwa na benshi mu batuye Isi mu kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo.
Ubu butumwa buherekejwe n’amagambo yubaka abaharanira ko habaho ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanag ibitekerezo. Haranagaragaraho ko kuwa kane w’icyumweru gitaha nomero y’iki kinyamakuru ikurikiraho izasohoka.
Ibihugu bikomeye ku isi byagaragaje ko byifatanyije n’u Bufaransa mu kababaro, aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barrack Obama yavuzeko icyo bizasaba cyose yiteguye gufatanya n’ u Bufaransa mu kugeza imbere y’ubutabera abakoze ubu bwicanyi.
Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron na we yagaragaje ko igihugu cye cyifatnyije n’u Bufaransa mu kababaro.
Ishyirahamwe ry’Abarabu n’umusigiti wa Al-Azhar ndetse n’imiryango mikuru ya Kiyisilamu mu Misiri yagaragaje ko yitandukanyije n’ubu bwicanyi bushinjwa intagondwa z’Abayisilamu.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yatangaje bibabaje kandi biteye agahinda, ndetse binagoye kubyakira, yongeraho ko bikwiye kurwanywa, abantu bagahagarika kwibasira itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Charlie Hebdo ni igitangazamakuru kizwi cyane mu Bufaransa, cyandika cyane ku nkuru zicukumbuye ku bavangura amoko, ku madini, politiki, umuco n’ibindi, kikaba gikunze gutanga ubutumwa gikoresheje ibishushanyo biherekejwe n’amagambo ajora ibitagenda neza.
TANGA IGITEKEREZO