Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa 6 Nzeri 2020.
Ni ikiganiro cyari gifunguye ndetse abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa telefoni.
Mukashyaka Josephine waburiye umugabo mu gitero cy’i Nyabimata cyo ku wa 19 Kamena 2018, yatanze icyifuzo cye asaba ko abagize uruhare muri iki gitero bafatwa ndetse bagatanga indishyi ku byangijwe.
Yagize ati “Hari icyo nasabaga nyakubahwa Perezida, twebwe abaturage bo mu Murenge wa Nyabimata twahungabanyijwe n’icyo gitero, hari abasahuwe, hari abiciwe, turifuza ko abo bagizi ba nabi bahabwa ibihano bibakwiriye tugahabwa ubutabera kandi bakishyura ibyo bangije.”
Yasabye ko aba bagizi ba nabi batanga indishyi kuri we n’abandi kugira ngo abana be bazabone uko bakomeza kwiga.
Yakomeje ati “Nkanjye ku giti cyanjye baramfakaje nsigarana impfubyi zikeneye kwitabwaho, nkaba nsaba ko batanga indishyi kugira ngo abo bana bashobore gukomeza amashuri.”
Nyuma yo kumva ikibazo cye Perezida Kagame yamubwiye ko yifatanyije na we mu kababaro ke, amwizeza ko Leta izamufasha mu bishoboka byose nubwo bitagarura umugabo we n’ibye yabuze.
Ati “Reka mbanze nifatanye nawe muri ako kababaro ufite k’abo watakaje n’ibyo watakaje ku ruhande rwa Leta tuzagerageza kugufasha uko bishoboka ntabwo bikugarurira abo watakaje ariko tuzagufasha uko bimeze.”
“Abantu ba Nyabimata abenshi bafite ibyo batakaje, utaratakaje umuntu yatakaje ibintu cyangwa batakaza byose, turabazirikana tuzagerageza kubafasha.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu rwego rwo gutanga ubutabera ku baturage bazakomeza gukurikirana abagize uruhare ndetse avuga ko kuri Rusesabagina uherutse gufatwa ‘azakurikiranwa’ ndetse ‘akabibazwa’.
Mukashyaka Josephine n’abandi batuye Nyabimata bari kugaragaza agahinda batewe n’ibi bitero mu gihe u Rwanda rukomeje guta muri yombi abari mu buyobozi bukuru bw’imitwe yabigizemo uruhare.
Uheruka gutabwa muri yombi ni Rusesabagina Paul wayoboraga Ishyaka rya MRCD ari naryo rishamikiyeho Umutwe wa FLN. Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryaje rikurikira irya Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ wari umuvugizi w’uyu mutwe wafashwe ku wa 13 Mata 2019.
Ibitero bya FLN byashegeshe Nyaruguru na Nyamagabe
Mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, niho hari abaturage ba mbere bashegeshwe n’ibikorwa by’inyeshyamba za FLN.
Ibitero bya mbere bya FLN byabaye ku wa 3 Kamena 2018, aho izi nyeshyamba zasahuye, zikanashimuta bamwe mu baturage b’i Nyabimata zikabikoreza ibyo zari zasahuye.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 kandi inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina zagabye igitero ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata, zikomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, asanzwe mu nzu yari acumbitsemo ndetse zinatwika n’imodoka ye.
Muri icyo gitero bishe uwitwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’umuturage wundi witwa Habimana Joseph.
Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n’abatuye muri ibi bice bavuze ko ibitero bya FLN byabasigiye ubukene nyuma yo gusahurwa ibyo bari baravunikiye, ihungabana n’ubumuga bwa hato na hato.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!