Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasuraga ako karere muri gahunda arimo yo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu ijambo rye yagaragaje ko bafite ikibazo cy’imihanda iri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, n’indi mihanda igera ku bitaro bya Kibogora ikeneye gukorwa.
Iyo mihanda ni Tyazo-Rangiro- Yove- Bisumo- Ruzizi- Gisovu- Kamatsira- Bandawinka wa kilometero 104. Yavuze ko ukozwe wafasha mu gucunga umutekano no kuwubungabunga mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no kuzamura ubukerarugendo.
Ati “Kuko dufite abakerarugendo baturuka ku Winka kureba inyamaswa zitwa Chepanz n’icyayi gihari, inganda ndatse n’ibindi byiza bihari bagakomeza bakaba basura na Karongi na Nyamagabe.”
Yavuze kandi ko uwo muhanda wafasha abaturage bagiye gushaka serivise z’ubuzima ku bigo nderabuzima bya Rangiro, Yove, Kivugiza, Karambi na Ngange. Wakorohereza kandi uruganda rw’Icyayi rwa Gatare Tea kugeza umusaruro ku isoko ndetse ugafasha n’ubuhahirane hagati y’imirenge itandukanye.
Undi muhanda yavuze ni Shangi- Bushenge- Ntango wa kilometero 23 wari washyizwe mu ngengo y’imari y’Umwaka ushize ariko Ikigo RTDA kibura amafaranga yo kuwutangira.
Ati “Uyu muhanda uramutse ukozwe wafasha gucunga umutekano mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ugafasha n’abaturage mu buhahirane.”
Undi ni umuhanda Kirambo-Susa-Murambi wa kilometero 15 witezweho gufasha uruganda rw’icyayi rwa Cyato Tea kugeza umusaruro ku isoko ndetse ukorohereza n’abaturage kujya kwivuza ku Bitaro bya Kibogora.
Perezida Kagame yijeje ko icyo kibazo cy’imihanda kigiye gukurikiranywa ikubakwa. Yavuze ko intego ari ukugeza imihanda myiza ahantu hose ariko bizajya bikorwa uko ubushobozi bubonetse.
Ati “Ariko iyo mihanda nayo iri mu byo twifuza gushakira uburyo ngo ikorwe, iyagiye ivugwa yose n’umuyobozi w’akarere. Iyo mihanda iboneke ahari icyayi n’inganda z’icyayi bishobore kugerwaho ku buryo bworoshye. Niko bigenda bizamura inyungu kuri buri wese.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bizashakirwa uburyo bwo kubakwa.
Ati “Iby’imihanda mbisubiyeho turaza kubikurikirana ku buryo bwihuta. Hari RTDA mwavuze itarabonye ingengo y’imari yo gukora ibyo ikwiye kuba ikora […] RTDA ni ikigo cya Leta ubwo Leta iraza kubikurikirana.”
“Ibintu bijyanye n’ibikorwa remezo, inyubako, imihanda turaza kureba ibishoboka bikorwe mu buryo bwihuse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yanavuze ko mu byifuzo akarere gafite, harimo ko karamutse kabonye umudugudu w’icyitegererezo, byatuma abaturage bari batuye mu manegeka batuzwa neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!