00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yikomye abashinyagurira u Rwanda

Yanditswe na

Ntwali John Williams

Kuya 14 October 2014 saa 02:51
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntawe ubafitiye impuhwe, kandi ko bagomba gukomeza kurwana ku burenganzira bwabo, umutekano wabo no kwihesha agaciro. Yanenze kandi bikomeye filimi yakozwe na BBC avuga ko ihakana kandi igapfobya amateka ya Jenoside.
Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya b’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Perezida Kagame yanenze filimi yakozwe na BBC, avuga ko biteye isoni kubona abitwa ko ari ikigo (…)

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ntawe ubafitiye impuhwe, kandi ko bagomba gukomeza kurwana ku burenganzira bwabo, umutekano wabo no kwihesha agaciro. Yanenze kandi bikomeye filimi yakozwe na BBC avuga ko ihakana kandi igapfobya amateka ya Jenoside.

Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya b’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Perezida Kagame yanenze filimi yakozwe na BBC, avuga ko biteye isoni kubona abitwa ko ari ikigo cyigenga bakora ibintu nka biriya kandi batabitinyuka ahandi hose ku Isi, ahubwo bakarenga bakabikora kuri Afurika, by’umwihariko u Rwanda, basenya ibyiza rwagezeho.

Perezida Kagame ntiyumva ukuntu BBC nk’abakurikiraniye hafi ibya Jenoside yabaye mu Rwanda kuva igitangira, ubu nyuma y’imyaka 20 ari bwo bayihakana, bagafata abayikoze bakabahindura abere, ahubwo abayihagaritse ikabita abicanyi.

Umukuru w’Igihugu yeruye avuga ko abakoze ibyo ari ugushinyagura.

“Turushaho kugira imbaraga kurenza ibihe byose byabayeho”

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibi birego biba bigamije kuyobya Abanyarwanda, kubatesha igihe no kubaca intege. Ariko yashimangiye ko u Rwanda rurushaho kujya mbere, kuba rwiza no kwiyongera imbaraga mu buryo bwose.

“Ubu turi abanyembaraga kurenza ibindi bihe byose byabayeho”.

Aha niho yahereye yibutsa ko uwashaka gusenya ibyiza Abanyarwanda bagezeho mu myaka 20 ishize babyubaka, nta na kimwe yageraho kuko ubu ari bwo ubuhangange bw’ igihugu bugeze ibagara, nibwo imbaraga zacyo zajya zaba.

Perezida Kagame ati “Ibyo tunyuzemo ni byinshi, imitego tunyuzemo ni myinshi, nta n’ubwo birarangira, utegura umutego umwe, ugasanga undi imbere".

"Iyo uri umuyobozi usanzwe gusa, usimbuka umutego umwe ukagwa mu wundi ukawugushamo n’igihugu, kuko uba ukoreshwa”

Yakomeje avuga ko aho u Rwanda ruhagaze, rufite ubushobozi bwo gusimbuka iyi mitego kandi rugakomeza kwimenya no kwihesha agaciro.

“Abadafite ishingiro namba nibo basebya u Rwanda”

Akivuga kuri filimi “Rwanda’s Untold Story”, Perezida Kagame yavuze ko abantu badafite agaciro na mba, ari bo batoranyijwe kuva kuwa mbere kugeza kuwa nyuma, ngo basebye u Rwanda. Yabise abatakaje agaciro kose (Completely discredited), ndetse avuga ko bamwe atibuka amazina yabo, atanagombye kuba ayibuka. Abo bose yabise abashinyaguzi, bo kimwe n’ababaha urubuga. Aha niho yahereye abwira Abanyarwanda ko uburyo bwa mbere bwo guhangana n’ ibisa n’ibi, ari ukubyima agaciro.

“Ntimukabe isuka ibahingira, ntimukabe igikoresho cyabo”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi kimwe n’ Abanyarwanda muri rusange bagomba kwirinda gukorera inyungu z’abandi(amahanga), kuko nabo bakorera mbere na mbere izabo.

Yavuze ko gukomeza gukorera inyungu z’amahanga amaherezo bigusha igihugu mu bukene n’umwiryane, bigatuma u Rwanda n’ Abanyarwanda baba aho badakwiriye kuba. Ibi yabivuze agaragaza ko iyo hatabayeho gukora ngo witeze imbere, duke twari duhari dushira hakabaho kuryana.

“Nimwe ubwanyu mukwiye kwimenya, ntawe ubarimo umwenda”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ntawe ubabereyemo umwenda, ko bagomba kwimenya, kwigira no kwihesha agaciro, bakubaka umutekano wabo kandi bakawukomeraho. Yavuze ko ntacyo u Rwanda rutakora ngo rukomeze kugera ku byiza rwiyemeje, anongeraho ko “n’aho umubiri waruha, umutima nturuha”.

“Inyungu yo guhunga ni ugutahira ikuzo ry’amaradiyo”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko hari abajya bahunga igihugu bibwira ko hari inyungu irimo, ariko bagasanga baribeshye.

Ati “Inyungu yo guhunga ni ugutahira ishema ry’amaradiyo bikarangirira aho”.

Yongeyeho ko abo bose basebya u Rwanda mu magambo gusa, nyamara rutabayeho mu magambo, ati “U Rwanda ntiruriho mu magambo, ruriho mu kuri, "it’s real", umuntu yaza akambona namwe mwese akababona, …”

"Ushatse kuza urwana, twakwigisha uko barwana"

Ku bibwira ko nyuma yo guhunga igihugu bashobora kuza ku ruhembe rw’umuheto, Perezida Paul Kagame yongeye kubibutsa ko bibeshya, ati "Baribeshya nyine .... Ushatse kuza urwana twakwereka uburyo bwiza bwo kurwana, uramutse ushaka amahoro, twaguha amahoro nyayo (If you want to fight we give you a good fight, If you want peace we give you real peace)...".

Perezida Paul Kagame yongeye kandi gusaba Abanyarwanda gukomera ku byabo no kwigira.

Reba ijambo rya Perezida Kagame ubwo yikomaga abashinyagurira u Rwanda

Perezida mushya wa Sena, Bernard Makuza arahirira kuzuza inshingano yatorewe

Andi mafoto menshi

Amafoto/Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages