00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ban Ki-Moon na Dr Kim Yong Jim

Yanditswe na

Patrick Bigabo

Kuya 24 May 2013 saa 03:45
Yasuwe :

Mu ruzinduko barimo muri aka karere, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y’Isi Dr Kim Yong Jim, kuri uyu wa Kane nibwo basesekaye i Kigali aho ku mugoroba bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, akaba yabashimiye iby’uru rugendo asanga ruzagira akamaro mu gushaka amahoro n’umutekano birambye mu Karere.
Mu biganiro bagiranye muri Village Urugwiro, ahari n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru muri guverinoma y’u Rwanda, Perezida Kagame (…)

Mu ruzinduko barimo muri aka karere, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y’Isi Dr Kim Yong Jim, kuri uyu wa Kane nibwo basesekaye i Kigali aho ku mugoroba bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, akaba yabashimiye iby’uru rugendo asanga ruzagira akamaro mu gushaka amahoro n’umutekano birambye mu Karere.

Mu biganiro bagiranye muri Village Urugwiro, ahari n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru muri guverinoma y’u Rwanda, Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon ku kuba yaragize uruhare rukomeye mu gikorwa cy’ubufatanye u Rwanda rwashyigikiye byimazeyo ndetse n’amasezerano y’amahoro ariyo shingiro ry’umugambi mushya uganisha ku ituze n’iterambere mu Karere.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame ndetse n’imbaraga ashyira mu iterambere ry’akarere, by’umwihariko iry’u Rwanda, ndetse no kuba u Rwanda rugeze kure mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Yagize ati; “Perezida Kagame amaze igihe akora ndetse ayobora akanama gashinzwe gukora ubuvugizi ku ntego z’ikinyagihumbi afatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Australia. Ndizera ko ibihugu byinshi byo muri Afurika bizigana ibyo u Rwanda ruri gukora. Ndagushimiye byimazeyo Perezida ku ruhare wagize mu guteza imbere uburinganire. U Rwanda rwabaye intangarugero rugira 56% by’abagore muri guverinoma – aho rurusha ibindi bihugu ku isi.”

Dr Jim Kim yashimye imigendekere ya gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, by’umwihariko umushinga wo kubakira amazu abamugariye ku rugamba yasuye nyuma gato y’uko agera mu mujyi wa Kigali. Uyu muyobozi wa Banki y’Iyi yavuze ko Isange One-Stop Center yihariye kandi ari intangarugero.

Yavuze ko Banki y’Isi yifuza gushora imari mu bikorwa biganisha ku iterambere mu karere, by’umwihariko mu birebana n’ingufu, ubuhinzi ndetse n’ubuhahirane kuburyo bishobora kugirira akamaro abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Umuyobozi wa Banki y’Isi yagize ati “Turajwe ishinga no gushaka amahoro n’umutekano. Ni yo mpamvu twiyiziye hano ntitwategereza – twigereye I Goma n’ubwo hari imirwano – iki ni igihe cyo guha abantu icyizere.”

Bakigera mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru wa Loni n’Umuyobozi wa Banki y’Isi basuye ndetse banihera ijisho ibikorwa bitandukanye by’Ikigo gishinzwe gusubizo mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzerakarengane zihashyinguye, nyuma banashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ikigo gishya kizarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse no gukemura amakimbirane ku rwego rw’Afurika kizaba giherere ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu Kacyiru.

Ban Ki-Moon na Dr Jim Kim basuye u Rwanda baturutse muri Congo Kinshasa aho babonanye n’abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu. Uru ruzinduko barimo ruzabageza kandi muri Mozambique, Uganda na Ethiopia aho bazitabira iyizihizwa ry’imyaka 50 umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe umaze ushinzwe.

Perezida Paul Kagame ubwo yarimo agirana ibiganiro n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon ndetse n'Umuyobozi wa Banki y'Isi Dr Kim Yong Jim

Foto:Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages