Dr Tedros ni umunyapolitiki ukomeye muri Afurika kuko yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa Ethiopia kuva mu 2005 kugeza mu 2012, aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2012 kugeza mu 2016.
Ibihugu bya Afurika byari inyuma ya Dr Tedros kuko mu nama ya 26 y’Abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe yabaye muri Mutarama 2016, kandidatire ye yemejwe ngo ajye guhatana n’abandi ku buyobozi bwa OMS.
By’umwihariko, Perezida Kagame yari ashyigikiye ko uyu mugabo atorwa ndetse na mbere y’uko amatora aba Dr Tedros yari aherutse mu Rwanda aho yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu akanamushimira ku bufasha akomeje kumuha kugira ngo abe yatorerwa uriya mwanya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimiye Dr Tedros ku kuba yatorewe kuyobora OMS, anavuga ko ari umwanya yari akwiriye ndetse ko cyari igihe cya Afurika muri ubu buyobozi.
Umukuru w’Igihugu yanashimye abanyafurika n’abandi batari abo kuri uyu mugabane ‘babonye Dr Tedros nk’umukandida mwiza bagashyigikira kandidatire ye’.
Yakomeje avuga ko itorwa rya Dr Tedros ryagaruye icyizere cy’uko abakandida bakwiriye batsinda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yigeze kuvuga ko u Rwanda rwemeje kuzashyigikira uyu mugabo aho yavuze ati “Dufite umukandida ukomeye kandi dutekereza ko ari igihe cya Afurika cyo kuyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi.”
Dr Tedros yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi aho nyuma yo guhura na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko ‘wari umunsi mwiza i Kigali mu Rwanda. Byari iby’agaciro guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo na Perezida wa Kagame. Murakoze cyane Nyakubahwa Perezida ku bw’ubufasha bwanyu kuva ku ntangiriro y’urugendo rwacu. Nishimiye guhagararira Afurika. Ncishijwe bugufi n’ijwi rishyize hamwe ryayo mu gushyigikira ukwiyamamaza’.
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari ahanganye na Dr David Nabarro watanzwe n’u Bwongereza hamwe na Ireland ndetse na Dr Sania Nishtar watanzwe na Pakistan.
Yatowe nyuma yo kwegukana amajwi menshi y’ibihugu 186 bigize uyu muryango.
Amaforo yashyizwe ahagaragara na Dr Tedros ubwo yahuraga na Perezida Kagame



















TANGA IGITEKEREZO