Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kenyatta International Conference Centre i Nairobi guhere kuwa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2015.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bazabanza gufungura uruganda rw’ingufu zituruka ku mashyuza ‘Olkaria 1 Geothermal Plant’, rwitezweho kugabanya igiciro cy’ibicuruzwa, koroshya ubuzima no kugabanya gukomeza gukenera cyane ibikomoka kuri Peteroli mu kubona amashanyarazi.
Byatangaje kandi ko, mu biteganyijwe kwigwaho muri iyi nama ya 16 ya EAC harimo ubusabe bwa Somalia na Sudani y’Epfo zifuza kwinjira muri uyu muryango.
Ikindi giteganyijwe, ni ihererekanyabubasha hagati ya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’uwa Tanzania Jakaya Kikwete ugiye kuyobora EAC.
Mu bindi biteganyijwe kwigwaho nk’uko The East African yabitangaje mu ntangiriro z’iki Cyumweru, harimo uburyo butandukanye bwakwifashishwa ngo haboneke miliyoni 100 z’amadolari, agenewe kwifashishwa mu bikorwaremezo, hubakwa umuhora wo hagati uhuza u Burundi na Tanzaniya, n’uwa ruguru uhuza Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda.
Perezida Kagame yageze muri Kenya kuwa 18 Gashyantare, avuye muri Ethiopia kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ishyaka TPLF (Tigrayan People’s Liberation Front) rimaze rishinzwe.
Indi nkuru wasoma http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/eac-abakuru-b-ibihugu-barasuzuma



















TANGA IGITEKEREZO