00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubukungu mu Misiri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 March 2015 saa 09:29
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, ihuza abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma n’abayobozi mu by’ubushabitsi (Economic Development Conference EEDC) izabera mu Misiri.

Iyi nama idasanzwe, ni yo itangiza ku mugaragaro gahunda y’imyaka ine mu ishoramari rigamije guhanga imirimo no kuzahura ubukungu bwa Misiri, ikaba iteranye bwa mbere kuva Perezida Abdel Fattah El-Sisi yatorwa.

Iyi nama kandi ni umwanya wo kwerekana impinduka zo kuzahura ireme ry’ubukungu ndetse no kugaragariza abashoramari isura nshya y’icyerekezo cya bwo.

Bimwe mu by’ingenzi biganirwaho muri iyi nama ni ibikomoka kuri peteroli na gaz, imiturire, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugend, ikoranabuhanga n’ubuhinzi, urubyiruko rwa Misiri na ba rwiyemezamirimo bakazabona umwanya wo gusangira ibitekerezo n’abazayitabira.

Uretse Perezida Kagame w’u Rwanda, iyi nama izitabirwa n’ Umwami wa Barhain, Hamad bin Isa Al Khalifa, umwami Abdullah II wa Jordan, umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, biteganyijwe ko izitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu barimo umwami wa Jordania, Perezida Omar Al-Bashir wa Sudan, na mugenzi we wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta.

Inama yiga ku bukungu n’iterambere (EEDC) yatangiye kuri uyu wa 13 Werurwe ikazasozwa ejo kuwa 14 Werurwe 2015 mu gihugu cya Misiri.

Umubano w’u Rwanda na Misiri

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’iterambere ry’inganda, uburezi, ubuhinzi n’ubumenyi mu bushakashatsi n’umuco.

Vuba aha u Rwanda rwatangiye kohereza icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro mu gihugu cya Misiri.

Mu mezi 6 ashize Banki y’igihugu cya Misiri yatangaje ko agaciro k’ishoramari kageze kuri miliyari 2 z’amadorali n’umusaruro w’imbere mu gihugu (GDP) utanga icyizere ko uzaba uri kuri 5%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages