00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama ku mutekano muri Afurika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 April 2015 saa 12:08
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ku mutekano muri Afurika irimo kubera muri Ethiopia.

Ni mu ruzinduko amazemo iminsi itatu muri iki gihugu aho yasuye inzego zitandukanye muri iki gihugu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata Perezida Kagame yitabiriye inama ku mutekano wa Afurika irimo kubera mu gace ka Bahir Dar mu birometero 570 uvuye mu Majyaruguru y’Uburengerezuba bwa Addis Ababa.

Iyi nama y’ihuriro ry’abayobozi bakuru yiga ku mutekano (Tana High Level Forum on Security) ifite insanganyamatsiko igira iti “Securalism and political faith” bivuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo “ubwisanzure bw’imyemerere n’ubushake bwa politiki.”

Abitabiriye inama

Iyi nama iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Abasanjo ikaba initabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu.

Abitabiriye iyi nama bagaye imyitwarire y’ibikorwa birimo gukorerwa abimukira muri Afurika y’Epfo nka kimwe mu bikorwa bibi bigaragaza ukwisenya kw’abatuye Afurika.
Muri iyi nama bafashe umunota wo kwibuka abimukira baguye muri iyi myigaragambyo.

Thabo Mbeki: wahoze ayobora Afurika y’Epfo yakanguriye abari aho gukomeza guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika (Pan Africanism) kuko kugamije kureshya, iterambere no kuvuga rumwe ku bibazo by’Isi.

Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria ari mu bayoboye inama

Mu bagize uruhare muri uku kwishyira hamwe no guharanira ishema rya Afurika hagaritswe kuri Hailesellasie, wahoze ari umwami wa Ethiopia warwanye inkundura ko Afurika itakoronizwa.

Hanagarutswe kandi ku murage wa Kwame Nkrumah wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ghana waharaniye ubwigenge bw’uyu mugabane n’ubumwe bwawo.

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia kuwa 16 Mata 2015

[email protected]

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages