00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 37 ya AU

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 February 2024 saa 03:28
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024 yitabiriye umuhango w’itangizwa ry’inama ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Abeba muri Ethiopia.

Iyi nama yahuriyemo abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize AU, yabereyemo igikorwa cy’ihererekanyabubasha ku buyobozi bukuru bw’uyu muryango.

Perezida w’ibirwa bya Comores, Azali Assoumani, ni we wari Umuyobozi Mukuru wa AU. Yasimbuwe na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byemeje aya makuru, bigira biti "Muri iki gitondo ku cyicaro cya AU, Perezida Kagame yahuriye n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo ku mugabane wa Afurika mu muhango wo gutangiza inama ya 37 ya AU, akurikira ihererekanyabubasha ry’ubuyobozi bukuru hagati ya Perezida Azali Assoumani wa Comores na Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie.”

Umuhango w’itangizwa ry’iyi nama, urakurikirwa n’ikiganiro kirebana n’ibibazo bitandukanye byugarije Afurika by’umwihariko uburezi, banatange umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo.

Muri ibi bibazo harimo umwuka mubi uri mu miryango y’uturere two kuri uyu mugabane, aho nk’uwo muri Afurika y’uburengerazuba wacitsemo ibice nyuma yo gufatira Burkina Faso, Niger na Mali ibihano biturutse ku ihirikwa ry’ubutegetsi ryabibayemo.

Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bimwe mu bihugu biwugize ntibibanye neza kubera impamvu z’umutekano. Ibyo birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi.

Hari ibihugu byugarijwe n’umutekano muke nka Sudani, aho kuva mu 2022 ingabo z’iki gihugu zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Force). AU yagerageje kunga izi mpande, ariko nta gifatika biratanga.

Ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu bindi bihugu birimo RDC, Repubulika ya Centrafrique, Somalia, Mozambique na Ethiopia.

Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry'iyi nama

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages