Kagame yageze i Muhanga avuye mu Karere ka Ngororero, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I MUHANGA BYAGENZE
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye icyizere yagiriwe.
Ati "Ndabashimira rero ubufatanye, icyizere twagiranye iyi myaka yose mu Rwanda hakaba harangwa umutekano, u Rwanda rurangwa n’iterambere ryihuta bitewe n’aho tuvuye. Ibyo kubisezeranya muri iyi myaka itanu tugiyemo biroroshye kuko turi kumwe."
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Umuryango ayoboye wagize uruhare mu kubaka umusingi urambye w’u Rwanda.
Ati "Icyo FPR yakoze, yatunganyije umusingi muzashingiraho mwubaka ibirenze n’ibyo abakurambere banyu bagezeho, mugere ku bindi byinshi imbere."
Yasobanuye ko gukunda Igihugu ari ukwikunda, ati "Ukunda igihugu, ukunda FPR n’ukunda demokarasi ubumwe n’amajyambere, aba yikunda. Ntimuzategereze kubeshwaho n’ubakunda wundi, ubakunda wundi simuzi njyewe."
Yasobanuye akamaro k’ubufatanye, ati "Abo hanze turafatanya, turumvikana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubabeshaho. Muzibesheho ahubwo nibishoboka twakoze neza, abo bo hanze ahubwo natwe tubabesheho, tube abashobora kunganira abandi kubaho kurusha ko batubeshaho."
Ibyiza biri imbere ndetse ibyiza biri mu guhitamo gutora neza, uwo muzatora musanzwe mumuzi, mwamumenye.
Paul Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto ku Banyarwanda, bitandukanye n’ibyavugwaga muri politiki ya kera, aho Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangiwe gutaha.
Ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda. Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”
Paul Kagame yasuhuje abateraniye i Muhanga, abashimira kuba bagiye kumushyigikira, asobanura ko bitanga icyizere ko bazagira amahitamo neza.
Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo Abanyarwanda bafite rwo kuyavamo no kwiyubaka.
Ati “Urugendo rwo kwiyubaka turarugerereje. Hari aho tugeze hashimishije. Ntabwo dukwiye gusubira inyuma rero. Ibyo ndabivuga, mbwira Abanyarwanda bose, ntabwo ari FPR gusa. Abanyarwanda bose, ibyo bemera ibyo ari byo byose bindi, aho baturuka hose.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye imitwe ya politiki ishyigikiye kandidatire ye, agaragaza ko ubu bumwe ari bwo bwatumye ibyo Abanyarwanda bubatse bigaragara, asobanura ko bitanga icyizere cy’uko n’ibindi byiza bizagerwaho.
Ati “Naje hano kubibutsa, kubashimira icyizere no kubabwira ngo, nk’uko mbona uko mbona ari ko mubibona, mukomeze ibyiza twakoraga, byubaka igihugu cyacu, bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiramo uruhare. Ndangira ngo mbabwire ngo muri kuriya guhitamo ni uguhitamo gukomeza inzira turimo, guhitamo ndetse kurushaho umurego n’intambwe kugira ngo tugerageze twihute kuko aho dushaka kugera tutarahagera.”
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame atangiye kuvuga Ijambo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuze ibigwi Perezida Kagame
Senateri Mureshyankwano Marie Rose, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko atashobora kuvuga ibigwi byose bya Chairman Paul Kagame kuko ari byinshi cyane.
Yibukije abaturage bahuriye aha i Shyogwe, baturutse muri Ruhango, Kamonyi na Muhanga, ko hashize imyaka 30 nta Munyarwanda ugenda abundabunda, yikanga ko hari umubaza ubwoko. Ati “Twese turi Abanyarwanda. Muzatora nde?”
Yagarutse kandi ku buryo mu bice bitandukanye by’utu turere uko ari dutatu huzuyemo ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, ibitaro n’amashuri arimo ay’imyuga.
Yibukije kandi ko hari ibindi bikorwa byagezweho birimo ingandda n’imishinga irimo uwa “Green Amayaga: Amayaga atoshye”, aho umuturage atera ibiti mu murima we kandi agahabwa amafaranga.
Nizeyimana Pie uhagarariye imitwe ya politiki ishyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka irindwi ishize.
Ati “Mu ishyaka UDPR dufite indamukanyo igira iti ‘Gira Paul Kagame’, tugasubiza tuti ‘Ijabo riduhe ijambo’.”
Yasobanuye ko impamvu ishyaka ryabo ryafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame ari ibikorwa by’ubutwari yakoze birimo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, kurinda amahoro no kuyabungabunga mu Rwanda no mu mahanga n’ibindi byinshi.
Nizeyimana kandi yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame, u Rwanda rwakiriye impunzi kandi ko rwiteguye no gufasha abandi bari mu kaga kandi rwubaka ibikorwaremezo byihutishije iterambere ry’iki gihugu.
Yagize ati “Tumaze imyaka 30 turi mu mahoro, ituze n’umutekano. Aya mahirwe dufite ubu, ubwitange ntagereranywa bw’Inkotanyi ni bwo dukesha uyu mudendezo. Ibi byose n’ibindi ntavuze ni wowe tubikesha Nyakubahwa kandida wacu Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, tukaba ari byo twashingiyeho twongera kubagaragariza icyizere.”
Bamubwiye ibyo bagezeho
Irène Mujawayezu, uhagarariye ababoshyi b’agaseke muri Ruhango, mu izina rya bagenzi be yagaragarije Paul Kagame ibyo bagezeho kubera ubuyobozi bwe bwiza.
Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko we na bagenzi be bishimiye uyu munsi bakiriyemo umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ati “Ababoshyi ba Ruhango dutewe ishema n’uko ubana natwe mu buzima bwa buri munsi kuko twibuka ari wowe wateje imbere agaseke kakava ku giciro cya 500Frw ubu kakaba kageze ku 5000Frw na 10.000 Frw.”
Mujawayezu yasobanuye ko ibi byabaye nyuma y’uruzinduko Paul Kagame yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabashakiye abakiriya, bityo ko ubu Akarere ka Ruhango gafite abakiliya batanu babagurira uduseke.
Yasobanuye ko kubera ubushobozi buva mu gaseke, ababoshyi bafite ubushobozi bwo kwishyurira abana babo kaminuza, abandi bakajya mu mahanga. Ikindi kandi, ngo uduseke twa Ruhango dutatse amahoteli arimo Kigali Marriott n’izindi.
Mujawayezu yabwiye Kagame ko harimo ababoshyi b’uduseke babiri bagiye muri Amerika, abarimo we bajya ku mugabane w’Uburayi. Yamushimiye uruhare yagize kugira ngo ibi bigerweho.
Ati “Twishimira byinshi, imiryango imerewe neza. Nyakubahwa Chairman, umugabo ufite umugore w’umuboshyi, aranezerewe kandi arasusurutse. Nanjye rero uhagaze aha, sinari nkwiye kuba mpahagaze ariko kubera imiyoborere myiza, mpagaze aha ngaha nshima ibyo twagezeho, kandi nkumenyesha ko tukuri inyuma kandi igikumwe cyacu ni ku gipfunsi.”
Yashimiye Paul Kagame wabubakiye ibitaro bya Kabgayi, bifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi bagera kuri 400. Ati “Nyakubahwa Chairman, Imana iguhe umugisha.”
Amafoto agaragaza ibyishimo by’abaturage
Ibyo wamenya ku Karere ka Muhanga
Muhanga ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, ikagira ubuso bwa kilometero kare 646 mu gihe ituwemo n’abaturage 358 433 ku bucucike bw’abagera kuri 555 kuri kilometero kare imwe.
Kimwe n’abandi Banyarwanda mu bice bitandukanye, abatuye mu Karere ka Muhanga batunzwe n’imirimo itandukanye ibyara inyungu nk’ubuhinzi, ubucuruzi, ubwubatsi.
Abanyamuhanga kandi batunzwe n’imirimo irimo gukora mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi, akazi ko mu nzego za leta n’iz’abikorera, ubukorikori n’ibindi.
Ku wa 18 Nyakanga 2017 ubwo Kagame yiyamamarizaga muri aka karere yasezeranyije abagatuye ko uko byagenda kose buri Munyamuhanga wese agomba kugerwaho n’amajyambere akiteza imbere bishoboka, ibintu byamaze gusohoza kuri benshi.
Mu byakozwe harimo imihanda itandukanye cyane ko Muhanga ari n’umwe mu mijyi yunganira Kigali. Mu mushinga ugamije guteza imbere imijyi hakozwe icyiciro cya mbere kigizwe n’imihanda ya kilometero 5,06 hagati ya 2017 na 2018.
Ni icyiciro cyatwaye arenga miliyari 4,3 Frw, mu gihe icya kabiri muri iyi gahunda cyari kigizwe na kilometero 7,27 cyubatswe mu 2020 gitwara ingana na miliyari 4,2 Frw.
Ni mu gihe mu gihe icya gatatu kigizwe n’ibilometero 6, 94 cyubatswe hagati ya 2022 na 2023 gitwara asaga miliyari 5,9 Frw.
Amashanyarazi na yo yagejekwe ku b’i Muhanga, aho begerejwe ibikorwaremezo byayo, bituma ingo zifite amashanyarazi ziyongera ziva ku 32 186 mu 2017 zigera ku 72 382 mu 2023.
N’amazi yagajejwe ku b’i Muhanga, binyuze mu mushinga wo kubaka imiyoboro yayo mu bice by’umujyi n’iby’icyaro wamaze imyaka itatu kugeza mu 2021.
Hubatswe imiyoboro ireshya n’ibilometero 206, hubakwa ibigega 21 byo kubika amazi byatwaye miliyari zirenga 7,3 Frw, umushinga utuma abaturage 191 832 bagerwaho n’amazi meza.
Gutuzwa neza na bwo aba baturage ntibarengejwe ingohe kuko hubatswe imidugudu ine y’icyitegerezo irimo uwa Horezo, Muyebe I, Muyebe II n’uwa Cyankere.
Iyo midugudu yatujwemo imiryango 377, indi miryango 2422 ivanwa mu manegeka ituzwa ha hantu hadashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Mu rwego rw’ubuhinzi nka rumwe mu zitunze umubare munini w’Abanyarwanda, i Muhanga hakozwe umushinga wo guteza imbere abatuye mu bice by’icyaro, ugenerwa arenga miliyoni 184 Frw.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!