Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, mu muhango w'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Misiri.

Muri iki gikorwa cyari gihagarariwe na Perezida Kagame na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi, hasinywe amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye na gahunda zo guteza imbere urubyiruko, siporo, no guhugura abadipolomate.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye uko yakiriwe muri iki gihugu, avuga ko yiteguye gukomeza gushyigikira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.

Ati “Perezida (Abdel Fattah Al-Sisi) twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro kandi niteguye gukomeza gushimangira ubutwererane bwacu. Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi azubakira ku butwererane bukomeye kandi bugamije inyungu ku mpande zombi bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Misiri mu nzego zitandukanye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko abatuye Isi bakwiye gutahiriza umugozi umwe.

Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyatwibukije ko kuri ubu dufite byinshi dusangiye kurenza uko byari bimeze ikindi gihe cyose kandi ko nta gihugu cyakwifasha mu guhangana n’ibibazo byugariza Isi cyonyine. Ku bw’ibyo kubona ibindi bintu bishya twafatanyamo ni ingenzi mu kuzahura ubukungu bwacu no kubaka ubudahangarwa ku bindi bibazo by’ahazaza.”

Yavuze ko icy’ingenzi gikwiriye guherwaho ari ukubyaza umusaruro amahirwe y’Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gukora, yemeza ko “bizahanga amahirwe atandukanye by’umwihariko kuri ba rwiyemezamirimo n’urubyiruko, cyane ko kurinda ahazaza habo ari ingenzi ku iterambere rirambye ry’umugabane.”

Perezida Kagame yageze mu Misiri ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu agirana ibiganiro byo mu muhezo na Abdel Fattah Al-Sisi, biza gukurikirwa n’uyu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri bisanganywe ubufatanye mu bijyanye n'igisirikare, ubucuruzi ubuvuzi n'ibindi.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi  bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mashya y'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mashya y'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi
Ku ruhande rw'u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta
Ku ruhande rw'u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta
Minisitiri Biruta ashyira umukono kuri aya masezerano
Minisitiri Biruta ashyira umukono kuri aya masezerano