Iki kibazo Umukuru w’Igihugu yari yagitanzeho umurongo mu mwaka wa 2018 nyuma y’uko hari hashize iminsi haboneka abantu bajya mu nkiko, barega bagenzi babo kuba barigabije amasambu yabo mu gihe bamwe bari barahunze, bagaruka ntibayasubizwe.
Nyuma ya 1994 habayeho gutuza banyarwanda, basaranganywa ndetse banahabwa ubutaka ku batari babufite. Uko ibihe byagiye bishira, hari abagiye batahuka bakagana inkiko bavuga ko basanze ubutaka bwabo cyangwa ubw’abo bafitanye isano bwaratuyemo abantu.
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi b’inzego z’ibanze ku itariki 28 Werurwe 2018, bamugaragarije ko bugarijwe n’ikibazo cyo kurangiza imanza zaturutse ku isarangwanywa ry’ayo masambu.
Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubutabera guhagarika burundu ibibazo by’abantu bavuga ko amasambu yabo yatujwemo abandi, ashimangira ko ibyakozwe byari umwanzuro wa politiki ujyanye no gutuza abanyarwanda, avuga ko mu gihe byajya mu manza byateza akavuyo mu gihugu.
Icyo gihe yabwiye Minisitiri w’Ubutabera ko yakorana n’abashinzwe inkiko ku buryo icyo kibazo gihagarara. Yavuze ko niba ubutaka bwarimo abantu bake kubera igihe cya kera bukaba bwaratujwemo abantu benshi, kubirukana byateza akajagari.
Mu kiganiro kigaruka ku rugendo rw’imyaka 26 rwo kwibohora k’u Rwanda umukuru w’igihugu yagiranye n’urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020, yongeye kugaragarizwa ko icyo kibazo kigihari.
Perezida Kagame yumvikanishije ko icyo kibazo cyasaga n’aho cyakemutse, ariko avuga ko niba cyaragarutse Leta igiye kureba impamvu yabyo.
Ati “Ni ukuvuga ngo niba byaragarutse hakaba hari n’Akarere cyangwa Uturere tw’igihugu byagarutsemo, bizasubira inyuma leta ikurikirane ihere kuri ibyo irebe imiterere yabyo, irebe icyatumye bigaruka mu murongo w’urudaca.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo kibazo kizakemuka kandi nta muntu uzabura ubutaka kubera ko aho yitaga ahe hatuwe.
Ati “Leta igomba kubijyamo igashakira undi muntu ahandi yaba niba aha mbere yavugaga ko ari ahe bitashobotse. Niko ubundi twari twahisemo kugikemura.”
“Icyo nasezeranya hano rero ni uko ibyo bigiye gukurikiranwa vuba bigasubira ku murongo ntihagire uhutara cyangwa utakaza ibyo yita ngo ni ibye bikamuviramo ibindi bibazo. Icyo gihe Leta igomba gufata inshingano yayo igakemura uko kutumvikana.”
Mu 2018 Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko igihe cyose iki kibazo kizahinduka icy’inkiko, hazavuka ibibazo bitazigera bikemuka, asaba ko nta biganiro kuri ibi bikwiye kumara imyaka ahubwo ko ‘ikibazo gikomba guhagarara’.
Gusaranganya ubutaka bwakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse hamwe na hamwe byagizwemo uruhare na Perezida Kagame ubwe.
Nko muri Mutarama 2008, ubwo yari mu Karere ka Kayonza ubutaka busaga hegitari ibihumbi bibiri bwari bufitwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma hamwe n’abasirikare, bwasaranganyijwe abaturage.
Abari bafite ubutaka bunini basabwe gutanga hegitari 25 zigasaranganywaho abantu batari bafite amasambu.



















TANGA IGITEKEREZO