Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu muri gahunda igamije kongerera abagore ubushobozi mu buhinzi, ‘Empowering Women in Agriculture’ (EWA), Perezida Macky Sall wa Senegal yavuze ko buri wese akwiye kumva uruhare rw’ubuhinzi mu iterambere rya Afurika, umurimo ukorwa n’umubare munini w’Abanyafurika ugashyirirwaho politiki yo kongerera ubushobozi abawukora.
EWA ni gahunda igamije ko ubuhinzi bukorwa cyane cyane n’abagore kuri uyu mugabane buba isoko ihamye y’ubukungu no kwihaza mu biribwa bikibereye umuzigo bimwe mu bihugu, ku buryo urwo rwego rushobora guhinduka isoko y’iterambere rirambye ry’uyu mugabane.
Perezida Sall yashimye abafatanyabikorwa muri izo gahunda barimo Banki Nyafurika Itsura Amajyamnbere yemeye gushoramo miliyari 3 z’amadolari ya Amerika, ariko yerekana ko abagore bagifite inzitizi ku mabanki.
Yagize ati “Uburyo amabanki akora turabizi iyo hatabaye ho ubundi buryo bwunganira nta cyagerwaho, kuko inyungu zakwa ku nguzanyo zihabwa abagore ziri hejuru cyane muri Afurika. Ni urugamba nanjye ndi kurwana muri Senegal, ni ngombwa kugabanya izo nyungu munsi ya 3% mu rwego rw’ubuhinzi.”
Perezida wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere, Dr. Akinwumi Adesina, yavuze ko mu bihugu bitandukanye abagore bafite n’ibibazo byo kubona ubutaka, mu gihe imibare igaragaza ko nk’iyo bagurijwe n’amabanki bishyura neza kurusha abagabo.
Yakomeje agira ati “Dufite abagore hagati ya miliyoni enye n’eshanu bafite ibigo by’ubucuruzi muri Afurika, ariko 16% bonyine nibo bagera ku nguzanyo z’igihe kirekire. Iyo urebye kandi binjiza miliyari ziri hagati ya 21 kugera kuri 26 z’amadolari buri mwaka. Nyamara wareba ukuntu bishyura inguzanyo za banki, 97% bishyura neza.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana wari uhagarariye Perezida Paul Kagame [Ufatanya na Perezida Sirleaf kuyobora gahunda ya EWA], yavuze ko nk’ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda kidahari, ariko ku bijyanye n’inguzanyo kigihari.
Yavuze komu Rwanda abagore bari mu nzego zose z’ubuhinzi zaba mu gutanga amafumbire, tekiniki mu buhinzi n’inzego zifata ibyemezo, ndetse uburinganire bukaba buhabwa umwanya haba muri gahunda zishingiye ku cyerekezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS 2.
Ku kibazo cy’ibihugu abagore bagihezwa ku butaka, yagize ati “Iki ntabwo ari ikibazo mu Rwanda kuko ubutaka ni ubwa ba nyirabwo n’abagore barimo, ariko ikindi kibazo ni ukubona inguzanyo. Inguzanyo mu buhinzi ziracyari hasi ugereranyije n’izitangwa mu bindi bikorwa, ndetse ziracyagoye cyane ku bagore.”
Perezida Johnson Sirleaf yasabye ibihugu byose gushyigikira iyi gahunda kugira ngo igere ku bagore igenewe guteza imbere, mu kubaka uburyo bwo gutanga ubufasha bwuzuye kuri EWA n’izindi gahunda zigenewe abagore mu buhinzi, tukagera ku bagore bakeneye ubufasha mu guhindura ubuzima bwabo.”
Gahunda yo kongerera abagore ubushobozi mu buhinzi mu myaka icumi iri imbere (2017-2026), icyiciro cya mbere kizatangira mu 2017 kigere mu 2019, kikazatwara miliyoni $18, 665,550. Yatangirijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye Addis Ababa muri Ethiopie, mu 2012.


















TANGA IGITEKEREZO