Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu mu Bufaransa, Ibuka-France, , kizatangizwa ku wa 7 Mata 2019, kimwe no mu Rwanda.
U Bufaransa butangaje ko buzahagararirwa i Paris na Minisitiri Bruno nyuma y’iminsi mike, Perezida Macron atangaje ko atazitabira umuhango wo kwibuka yatumiwemo i Kigali, ahubwo azahagararirwa na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda.
Jeune Afrique yanditse ko umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 i Paris uzabera Parc de Choisy, ukazitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale n’umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo.
Kuri uyu wa 5 ubwo yakiraga abayobozi ba Ibuka-France, Perezida Macron yagaragaje ko yifatanyije nabo mu gihe cy’icyunamo, hazirikanwa ku bwicanyi ndengakamere bwaranze ikinyejana cya 20.
Nyuma y’icyo kiganiro, Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje imyanzuro itatu Macron yafashe “mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije Perezida Paul Kagame mu ruzinduko aherukamo i Paris ku wa 24 Gicurasi 2018.”
Harimo gushyiraho Komisiyo yihariye y’abashakashatsi n’inzobere mu mateka, yo gucukumbura no gusesengura inyandiko u Bufaransa bubitse zivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.
Harimo kandi gushyiraho uburyo bwo gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no gushishikariza abantu gukora imishinga y’ubushakashatsi kuri Jenoside, yibanda ku yakorewe Abatutsi no gushyira imbaraga mu gushakisha no gushyikiriza ubutabera abayikoze bakidegembyayo.



















TANGA IGITEKEREZO