Akimara kujya ku butegetsi umwaka ushize, Perezida Mnangagwa yahaye abantu n’ibigo bivugwaho kuba byarabikije amafaranga kuri banki zo mu bindi bihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko, iminsi 90 yo kuba bamaze kuyagarura.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Mnangagwa, yavuze ko hamaze kugaruzwa gusa miliyoni 591 $ atangana n’icya kabiri cy’ayanyerejwe, asohora n’amazina y’abashinjwa kuyanyereza, ababurira ko abatazubahiriza amasezerano bashobora kuregwa mu nkiko.
BBC yanditse ko Perezida Mnangagwa wiyemeje guhashya ruswa, yasanze nta yandi mahitamo asigaranye uretse gutangaza amazina y’abantu n’ibigo by’ubucuruzi, ibicukura amabuye y’agaciro, ibya Leta n’iby’amadini bigera ku 1,800 byananiwe kugarurira ku gihe ayo mafaranga.
Urwo rutonde rwihariwe n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro birimo African Associated Mines, Marange Resources, Canadile Miners, Mbada Diamonds na Jinan Mining bishinjwa umwenda wa miliyoni zisaga 150 $, ivuriro ryitwa Ekusileni, rishinjwa umwenda wa miliyoni eshatu z’Amadolari n’abandi bantu b’ibikomerezwa bashinjwa kuba barayanyerereje amafaranga ya leta bakajya kuyabitsa mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO