Ni ingingo yagarutsweho mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni, ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ni ibirori byabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe. Mbere y’ibi birori, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we byibanze ku kibazo cy’umutekano n’amahoro mu karere ndetse n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ku bijyanye n’akarere, Perezida Museveni na Perezida Kagame baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na gahunda yo koherezayo Ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Museveni yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano muri RDC gikemuke hakenewe ko ibihugu byo muri uyu muryango bitahiriza umugozi umwe.
Ati “Kuri iyi nshuro tugomba kwibanda ku gukorera hamwe kubera ko aba bantu barahuritse bishoboka. Nabwiye Perezida Kenyatta ko nitudakorera hamwe nk’akarere, RDC ishobora kuba nka Sudani.”
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibibazo byo muri RDC bikemuke hakenewe ibiganiro bizahuriza hamwe inzego zose bireba n’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu hagamijwe kurandura burundu iki kibazo cy’umutekano muke. Ati “Bakwiye kuganira nta n’umwe basize inyuma”.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.
Ni umwanzuro w’inama yakoranye ku wa Kane ushize, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC; Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC; Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda.
Perezida Paul Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko hafashwe ibyemezo mu buryo bubiri, burimo ubwa politiki n’ubwa gisirikare.
Mu bijyanye na politiki, imyanzuro igira iti "Inama yemeje ko urugendo rwa politiki rutangizwa ruyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, kugira ngo ruherekeze ibiganiro bizakorwa hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu."
Uretse ibyemejwe ku ruhande rwa Politiki, hanafashwe imyanzuro ya gisirikare.
Imyanzuro ikomeza ivuga ko "hashingiwe ku byemeranyijweho nyuma y’inama ya mbere y’abakuru b’ibihugu bijyanye no kwihutisha ishyirwaho ry’umutwe w’akarere wafasha mu gukumira, aho bibaye ngombwa, kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro; iyi nama yemeje ishyirwa mu nshingano ryihuse ry’uwo mutwe."
Hemejwe ko igenamigambi rijyanye ry’uwo mutwe "rihita ritangira", mu biganiro n’inzego zose bireba zo mu karere.
Imyanzuro y’iyo nama igaragaza ko kugira ngo ibyemejwe mu buryo bwa politiki na gisirikare bishoboke, aba bayobozi bashyizweho amabwiriza ajyanye n’ibi biganiro.
Imyanzuro igira iti "imitwe yitwaje intwaro yose yo muri RDC igomba kwitabira nta kabuza ibiganiro bya politiki, kugira ngo igaragaze ibyo irwanira. Bitabaye ibyo, imitwe yitwaje intwaro yose ikomoka muri Congo izafatwa nk’ikibazo, itangire kurwanya mu buryo bwa gisirikare."
Imitwe ikomoka muri Congo irimo nka Nyatura, Mai Mai na yo igenda yigabanyamo amoko menshi, Raia Mutomboki n’indi myinshi.
Imitwe ituruka mu mahanga nayo yafatiwe ibyemezo. Ni ukuvuga nka FDLR yashinzwe n’abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Allied Democratic Forces (ADF) na Lord’s Resistance Army (LRA) ikomoka muri Uganda, ndetse na The National Liberation Forces (FNL) ikomoka mu Burundi.
Inama yakomeje iti "Imitwe yose ikomoka mu mahanga igomba gushyira intwaro hasi ndetse igasubira nta kabuza mu bihugu ikomokamo. Bitabaye ibyo, iyo mitwe izafatwa nk’ikibazo, irwanywe mu buryo bwa gisirikare n’akarere kose."
Hemejwe ko ishyirwaho ry’ingabo z’akarere zishinzwe kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro rihita rishyirwa mu bikorwa, riyobowe na RDC.
Yamushimiye kongera kugirira uruzinduko muri Uganda
Nyuma y’ibi biganiro Perezida Kagame yitabiriye ibirori nyir’izina, Perezida Museveni amushimira kuba yaremeye ubutumire bw’umuhungu we akongera kugenderera Uganda nyuma y’igihe.
Ati “Nakiriye Perezida Kagame ku meza mu rwego rwo kwishimira isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba. Ndashimira Perezida Kagame kuba yarakiriye neza ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi ndetse akagenderera Uganda nyuma y’imyaka myinshi ataza hano.”
Perezida Kagame yaherukaga muri Uganda kuwa 25 Werurwe 2018 ubwo yaganiraga na Perezida Museveni ku bibazo by’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Uwo mubano watumye u Rwanda rufunga Umupaka wa Gatuna ndetse rugira inama abaturage barwo yo kudasubira muri Uganda kugeza igihe icyo gihugu gikemuriye ibibazo byatumaga bahohoterwa n’inzego z’umutekano.
Perezida Kagame yongeye kugiriri uruzinduko muri Uganda, mu gihe hari ibimenyetso bitanga icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza.
Ni nyuma y’ibiganiro bitandukanye Perezida Kagame yagiye agirana na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse akamwizeza gukemura bimwe mu birego u Rwanda rwashinjaga Uganda birimo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abagamije kurugirira nabi.
Muhoozi aherutse gutangaza ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamwijeje ko abayobozi bo mu nzego z’umutekano za Uganda barwanya u Rwanda bidashoboka ko baguma mu kazi kabo.
Ati “Umunsi wa mbere mpura na ‘Marume’ mu mezi atatu ashize, namwemereye ibintu byinshi. Icya mbere ni uko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, ingabo zanjye zitagomba gutera u Rwanda. Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N’ibindi bigenda biza.”
Muhoozi amaze gusura u Rwanda inshuro ebyiri kuva uyu mwaka watangira. Ku nshuro ya mbere yahageze ku wa 22 Mutarama 2022, anahava uwo munsi. Icyo gihe byavuzwe ko yari azanye ubutumwa bwa Se ari we Perezida Museveni wa Uganda.
Ingendo za Muhoozi i Kigali mu minsi ishize zasize zitanze icyizere ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi kuko Uganda yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwasabaga birubangamiye, narwo rwemera kongera gufungura Umupaka wa Gatuna unyuraho ibicuruzwa byinshi byaba ibivuye muri Uganda no ku Cyambu cya Mombasa bijya mu Rwanda n’ibiva mu Rwanda bijya muri icyo cyerecyezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!