00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama na madamu bakiriye Perezida Kagame n’umukobwa we Ange

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 6 August 2014 saa 07:20
Yasuwe :

Ku manywa y’ejo kuwa Kabiri tariki ya 5 Kanama nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umukobwa we, Ange Kagame bari basesekaye muri Perezidansi y’Amerika (White House) I Washington, aho bakiriwe nyuma kandi bagasangirira ku meza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama ari kumwe n’umugore we, Michelle.
Mbere yo kwakirwa na Perezida Obama, Perezida Kagame na Ange Kagame bakigera muri White House babanje guhabwa icyubahiro n’ingabo zishinzwe kwakira abanyacyubahiro mu gihe (…)

Ku manywa y’ejo kuwa Kabiri tariki ya 5 Kanama nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umukobwa we, Ange Kagame bari basesekaye muri Perezidansi y’Amerika (White House) I Washington, aho bakiriwe nyuma kandi bagasangirira ku meza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama ari kumwe n’umugore we, Michelle.

Mbere yo kwakirwa na Perezida Obama, Perezida Kagame na Ange Kagame bakigera muri White House babanje guhabwa icyubahiro n’ingabo zishinzwe kwakira abanyacyubahiro mu gihe baje kubonana n’umukuru w’iki gihugu, hanyuma babona kubonana na Perezida Obama n’umugore we, bafata ifoto y’urwibutso, igikorwa cyabaye mbere yo kwakirwa ku meza mu mugoroba w’uwo munsi kw’abakuru b’ibihugu bose bitabiriye iyi nama.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Ange wari wambaye ikanzu nziza ndende y’umweru n’isakoshi nto mu ntoki, bagezwa mu nyubako ya White House n’imodoka, aho bahise berekeza aho bagombaga gufatira ifoto na Obama na Michelle, nabo bakiranye urugwiro uyu muryango wa Kagame.

Uku kwakirwa kuje mu gihe Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahaberaga inama y’iminsi itatu yahuzaga abayobozi b’ibihugu bya Afurika barenga 45 n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA- Africa Leaders Summit), ahaganiriwe kuri gahunda nyinshi z’imikoranire ijyanye n’iterambere ry’ibihugu by’Afurika, gahunda ihuriwe n’Amerika ndetse n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Iyi nama idasanzwe ibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’umubano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’Afurika, dore ko bitari bimenyerewe ko iki gihugu cyicarana n’ibihugu byose byo kuri uyu mugabane uko byakabaye, haganirwa ku buhahirane n’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagamijwe iterambere.

Perezida Kagame na Ange bahabwa icyubahiro n'ingabo mbere yo kubonana na Obama na Madamu
Perezida Kagame na Ange mu ifoto y'urwibutso na Perezida Obama na Michelle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages