00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 7 April 2015 saa 04:00
Yasuwe :

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatangaje ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo guha agaciro ababuze ubuzima bwabo bakiza abandi muri Mata 1994.

Ibi abitangaje mu gihe mu Rwanda no ku isi hose, kuri uyu wa kabiri hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho abasaga Miliyoni bahasize ubuzima.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Amerika, Perezida Obama yatangaje ko Amerika yifatanyije n’abanyarwanda mu kababaro, ndetse ko yiteguye gutanga ubufasha mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Uyu ni umunsi wo kwibuka ababuze ubuzima bwabo, guha agaciro umurava w’ababuze ubuzima bwabo bakiza abandi, no kwifatanya n’abanyarwanda mu kababaro. Ni n’umunsi kandi wo kongera kwiyibutsa icyo ubumuntu bwacu budusaba, ko dufatanya kurwanya ubwicanyi ndengakamere no gukomeza gukora ibishoboka byose duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.”

Yakomeje avuga ko igihe kigeze cyo kwigenzura harebwa aho ibikorwa byo gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside bigeze.

Ati “Ni umwanya mwiza kandi wo kuvugura ubushake bwacu mu gufasha kusa ikivi cyo kugeza mu butabera abakoze aya mahano.”

Perezida Obama asanga u Rwanda rumaze kuba igihugu cy’intangarugero mu bikorwa bitandukanye byo gukura abaturage mu bukene no gukira ibikomere bya Jenoside.

Yijeje kandi ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro kuri bose.

@PGirinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages