00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obiang Nguema yasuye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 January 2019 saa 10:05
Yasuwe :

Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wari mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, yasuye Ingoro ivuga ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Kuri iyi ngoro, Perezida Nguema yakiriwe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, Minisitri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n’abandi.

Perezida Nguema yagaze ku Nteko Ishinga Amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Mutarama, aho yatambagijwe ibice biyigize, bisobanura byimbitse amateka y’urugendo rw’ingabo za APR rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda hasinywe amasezerano ane arimo ajyanye no gushyiraho Komisiyo imwe ihuriweho, ubufatanye mu by’ububanyi n’amahanga, ubukerarugendo n’iby’ingendo zo mu kirere.

Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwa Nguema rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.

Yaganiriye na mugenzi we ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ibihugu byombi, byaba ibibazo by’akarere n’ibyo hirya no hino ku Isi.

Ku ngoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, Perezida Nguema yakiriye n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma
Mu bayobozi bamwakiriye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène n’abandi.
Yeretswe byinshi ku rugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Perezida Nguema yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Yasuye ingoro igaragaza amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Nyuma yo gusura iyi ngoro iherereye ku Kimihurura

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages