Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida wa Sena ya Congo, Kengo wa Dondo baganira ku bibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo n’uburyo bwo kubishakira umuti.
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’Umuyobozi wa Sena Congo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2013, byibanze ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi barebera hamwe impamvu z’ibibazo biwurimo n’uburyo bigomba gukemuka.
Hon. Kengo wa Dondo yagize ati “ Muri iyi minsi ntabwo umubano w’u Rwanda na Congo umeze neza, twasabye Perezida wa Repubika y’u Rwanda kudufasha kureba uburyo bwiza bunoze bwo gukemura ibi bibazo kandi ati ubu gusa, ahubwo ku buryo bitazongera kubaho ukundi”
Kengo yakomeje avuga ko banejejwe n’uburyo Perezida w’u Rwanda afite ubushake bwo kumva no gukemura ibyo bibazo. Perezida Kagame akaba yamubwiye ko ibibazo bya Congo bigomba gukemuka mu buryo bwa politiki kuruta gukemuka mu buryo bwa gisilikare.
Perezida wa Sena y’ u Rwanda, Jean Damascene Ntawukuriryayo, nawe yavuze ko Perezida w’u Rwanda asaba ko abantu bagomba kumva ikibazo kuruta kukitirira abandi, kandi kigakemuka mu buryo bwa politiki, ati “Ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora gukemurwa n’imirwano cyangwa n’ingabo. Ni ngombwa ko abayobozi b’ibihugu ku rwego rwa politiki bareba ikibazo abaturage bafite bakagikemura bidaciye mu mirwano.”
Mu rwego rwo gutsura umubano hagati ya Congo n’ u Rwanda, ba Perezida ba Sena z’igihugu byombi baganiriye ku mishinga yo gufungura imipaka ibihugu bikagendererana, no gufatanyiriza hamwe mu gutunganya Gaz Methan iri mu kiyaga cya Kivu, ibihugu byombi bihuriyeho.
Abayobozi ba Sena zombi bemeza ko abazigize bashobora kugira uruhare kandi rufatika mu gukemura ibibazo bya Congo. Akaba ari na yo mpamvu Perezida wa Sena ya Congo yazanye n’abandi basenateri 16 mu rugendo rw’iminsi itatu gusura igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko gusura no kuganira na Sena y’u Rwanda.
Umubano wa Congo n’u Rwanda wajemo agatotsi nyuma y’aho Leta ya Congo yafataga nk’ukuri raporo y’impuguke za Loni zashinjaga u Rwanda gufasha M23 irwanya iyo Leta, kandi u Rwanda rwaragaragaje ibimenyetso ko iyo raporo ibeshya.



















TANGA IGITEKEREZO